UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Nyakanga 2013

Iyi gazeti ikubiyemo ibintu twarushijeho gusobanukirwa ku birebana n’igihe ibivugwa mu buhanuzi bwa Yesu byari kubera, ikanagaragaza umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge uwo ari we.

“Tubwire, ibyo bizaba ryari?”

Ni ibihe bintu byahindutse ku birebana n’uko twumvaga ibihereranye n’igihe ibivugwa mu buhanuzi bwa Yesu buri muri Matayo igice cya 24 n’icya 25 bisohorera?

“Dore ndi kumwe namwe iminsi yose”

Umugani wa Yesu w’ingano n’urumamfu ugaragaza igihe cyo kubiba, icyo gukura kw’imbuto n’icyo gusarura. Ni ibihe bisobanuro bishya twamenye ku birebana n’igihe cy’isarura?

Agaburira abantu benshi binyuze kuri bake

Yesu yahaga ate amatorero yo mu kinyejana cya mbere ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka? Ese ubwo buryo ni bwo bukurikizwa muri iki gihe?

“Mu by’ukuri se, ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge?”

Iki gice gitanga ibisobanuro bishya ku birebana n’uwo umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge ari we. Reba ukuntu ari we udufasha gukomeza kumererwa neza mu buryo bw’umwuka.

Umuntu mushya mu Nteko Nyobozi

Ku itariki ya 1 Nzeri 2012, Mark Sanderson yabaye umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova.

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Twishimiye gukorera Yehova aho ari ho hose

Soma inkuru igaragaza ukuntu umugabo n’umugore we bo mu Buholandi bitoje kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye nubwo bahuye n’ibibazo n’imimerere yagendaga ihinduka.

“Mbega amafoto meza!”

Amafoto aba ari imfashanyigisho zituma dutekereza kandi tukagira ibyiyumvo. Wakungukirwa ute n’ayo mafoto meza?