Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abasirikare barindaga ba Kayisari babwirizwa

Abasirikare barindaga ba Kayisari babwirizwa

Hari mu mwaka wa 59. Umusirikare mukuru mu ngabo z’Abaroma witwaga Yuliyo yari kumwe n’ingabo ze zari zananiwe, bashoreye imfungwa bazijyanye i Roma. Binjiye mu mugi banyuze mu irembo rya Porta Capena. Ku musozi wa Palatin, hari hubatse ingoro y’Umwami w’Abami Nero, irinzwe n’abasirikare barindaga ba Kayisari. Abo basirikare babaga bafite inkota, ariko bazihishe mu myenda yabo. * Uwo musirikare mukuru Yuliyo yanyujije izo mfungwa mu gace k’i Roma, aho abantu bakundaga guhurira, maze azizamukana ku musozi wa Viminal. Banyuze ku busitani bwarimo ibicaniro byinshi by’imana z’Abaroma, banyura no mu kibuga abasirikare bakoreragamo akarasisi n’imyitozo.

Ishusho y’abasirikare barindaga ba Kayisari, abantu bakeka ko yavanywe ku nyubako yo mu mwaka wa 51, yagaragazaga gutsinda kwa Claude

Muri izo mfungwa harimo intumwa Pawulo. Amezi runaka mbere yaho, igihe yari mu bwato maze bugateraganwa n’umuhengeri, umumarayika w’Imana yaramubwiye ati “ugomba guhagarara imbere ya Kayisari” (Ibyak 27:24). Ese ibyo ni byo byari bigiye kuba kuri Pawulo? Nta gushidikanya ko igihe yitegerezaga umurwa mukuru w’Ubwami bwa Roma, yibutse amagambo Umwami Yesu yamubwiriye ku Munara wa Antoniya i Yerusalemu. Yesu yaramubwiye ati “komera! Uko wahamije ibyanjye i Yerusalemu mu buryo bunonosoye, ni na ko ugomba kubihamya n’i Roma.”—Ibyak 23:10, 11.

Birashoboka ko Pawulo yahagaze gato akitegereza ikigo cy’abasirikare barindaga ba Kayisari. Cyari igihome kinini cyubakishijwe amatafari ahiye, gifite n’iminara. Icyo gihome cyabagamo abasirikare barindaga ba Kayisari n’abapolisi barindaga umugi. Cyashoboraga kubamo abasirikare 12.000 barindaga ba Kayisari, n’abandi basirikare babarirwa mu bihumbi, hakubiyemo n’abagenderaga ku mafarashi. Icyo kigo cya gisirikare cyibutsaga abantu ububasha umwami w’abami yari afite. Kubera ko abasirikare barindaga ba Kayisari bari bafite n’inshingano yo kurinda imfungwa zavaga mu ntara, Yuliyo yajyanye imfungwa yari ayoboye mu mugi wa Roma. Nyuma y’urugendo rugoranye rwamaze amezi menshi, amaherezo yagejeje imfungwa yari ayoboye aho yagombaga kuzigeza.—Ibyak 27:1-3, 43, 44.

PAWULO ABWIRIZA “NTA KIROGOYA IYO ARI YO YOSE”

Igihe bari mu rugendo, Imana yeretse Pawulo mu nzozi ko abo bari kumwe bose bari kurokoka igihe ubwato bwari kubamenekeraho. Inzoka y’ubumara yaramurumye ariko ntiyagira icyo aba. Yakijije abantu bo ku kirwa cya Malita indwara, maze abaturage baho batangira kumwita imana. Izo nkuru zishobora kuba zarakwirakwiriye mu basirikare barindaga ba Kayisari bagenderaga ku miziririzo.

Pawulo yari yaramaze kubonana n’abavandimwe b’i Roma ‘baje kumusanganira ku Isoko rya Apiyo n’ahitwa ku Macumbi Atatu’ (Ibyak 28:15). None se ko yari afunze, yari kugera ate ku ntego yari afite yo kubwiriza ubutumwa bwiza i Roma (Rom 1:14, 15)? Hari abatekereza ko imfungwa zabanzaga kujyanwa ku mukuru w’abasirikare barindaga ba Kayisari. Ibyo bibaye ari ukuri, Pawulo yaba yarajyanywe ku musirikare mukuru witwaga Afranius Burrus, ushobora kuba yari uwa kabiri ku mwami w’abami. * Uko byaba biri kose, aho kugira ngo Pawulo arindwe n’abasirikare bakuru, icyo gihe yari arinzwe n’umusirikare umwe usanzwe wo mu barindaga ba Kayisari. Pawulo yemerewe kuba ukwe mu nzu yakodeshaga, kandi yemererwa gusurwa no kubwiriza abamusuraga, “nta kirogoya iyo ari yo yose.”—Ibyak 28:16, 30, 31.

PAWULO ABWIRIZA ABOROHEJE N’ABAKOMEYE

Uko inkuta z’ikigo cy’abarindaga ba Kayisari zimeze muri iki gihe

Mu gihe Burrus yasuzumaga ikirego cya Pawulo mbere y’uko agishyikiriza Nero, ashobora kuba yaramubarije ibibazo mu ngoro y’umwami w’abami, cyangwa mu kigo cy’abasirikare barindaga ba Kayisari. Pawulo ntiyitesheje ubwo buryo bwihariye yari abonye bwo “guhamiriza aboroheje n’abakomeye” (Ibyak 26:19-23). Ntituzi niba Burrus yaratekereje ko Pawulo yahamwaga n’icyaha cyangwa ko yari umwere, ariko icyo tuzi ni uko atamwohereje gufungirwa mu kigo cy’abasirikare barindaga ba Kayisari. *

Inzu Pawulo yakodeshaga yari nini bihagije ku buryo yayakiriyemo “abari bakomeye bo mu Bayahudi” hamwe n’‘abandi benshi bamusanze ku icumbi rye,’ maze akababwiriza. Nanone kandi, mu bamuteze amatwi harimo abasirikare barindaga ba Kayisari, bamwumvaga abwiriza Abayahudi ‘abahamiriza mu buryo bunonosoye’ iby’Ubwami n’ibya Yesu, ‘ahereye mu gitondo akageza nimugoroba.’—Ibyak 28:17, 23.

Pawulo afunzwe, abasirikare bumvaga ibyo yandikishaga mu nzandiko ze

Buri munsi itsinda ryo mu basirikare barindaga ba Kayisari ryasimburaga irindi mu kurinda ingoro y’umwami. Buri munsi Pawulo na we yabaga afite umusirikare mushya wazaga kumurinda. Mu gihe cy’imyaka ibiri yamaze afunzwe, abasirikare batandukanye bagiye bamwumva yandikisha inzandiko yoherereje Abakristo bo muri Efeso, ab’i Filipi, ab’i Kolosayi n’ab’Abaheburayo, kandi bamubona we ubwe yandikira Umukristo witwaga Filemoni. Igihe Pawulo yari afunzwe, yitaye ku mugaragu witwaga Onesimo, ‘uwo yabyaye ari mu ngoyi,’ wari waratorotse shebuja, maze aramwohereza ngo asubireyo (File 10). Nanone kandi, nta gushidikanya ko Pawulo yitaga ku basirikare bamurindaga (1 Kor 9:22). Dushobora gusa n’abamureba arimo abaza umusirikare akamaro ka bimwe mu bikoresho bya gisirikare, nyuma yaho akaba yarabikoresheje atanga urugero rwiza cyane.—Efe 6:13-17.

JYA ‘UVUGA IJAMBO RY’IMANA UDATINYA’

Kuba Pawulo yarafunzwe byatumye “ubutumwa bwiza butera imbere” mu basirikare bose barindaga ba Kayisari kandi bugezwa no ku bandi bantu (Fili 1:12, 13). Ababaga mu kigo cy’abasirikare barindaga ba Kayisari bajyaga bahura n’abantu babaga hirya no hino mu Bwami bw’Abaroma, ndetse n’umwami w’abami n’abo mu rugo rwe. Mu bo mu rugo rwe harimo abo mu muryango we, abakozi bo mu rugo rwe n’abagaragu, kandi bamwe muri bo babaye Abakristo (Fili 4:22). Kuba Pawulo yarabwirije ashize amanga byatumye abavandimwe b’i Roma bagira ubutwari bwo “kuvuga ijambo ry’Imana badatinya.”—Fili 1:14.

Uko imimerere twaba turimo yaba iri kose, dushobora kubona abadutega amatwi mu badufasha mu bintu runaka

Nanone kandi, kuba Pawulo yarabwirije i Roma bituma tugira ubutwari bwo ‘kubwiriza ijambo mu gihe cyiza no mu gihe kigoye’ (2 Tim 4:2). Hari bamwe muri twe baheze mu nzu, abandi baba mu bigo byita ku bageze mu za bukuru cyangwa mu bitaro. Hari n’abashobora kuba bafunzwe bazira ukwizera kwabo. Uko imimerere twaba turimo yaba iri kose, dushobora kubona abadutega amatwi mu baza kutureba, wenda badusuye cyangwa baje kutwitaho mu buryo runaka. Iyo tugize ubutwari bwo kubwiriza uko tubonye uburyo, twibonera ko ‘ijambo ry’Imana ryo ritabohwa.’—2 Tim 2:8, 9.

^ par. 2 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Abasirikare barindaga ba Kayisari mu gihe cya Nero.”

^ par. 7 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Sextus Afranius Burrus.”

^ par. 9 Herode Agiripa yari yarahafungiwe na Tiberiyo Kayisari hagati y’umwaka wa 36 n’uwa 37, azira kuba yaravuze ko yifuzaga ko Kaligula yazaba umwami w’abami. Kaligula amaze gufata ubutegetsi, yagororeye Herode maze amugira umwami.—Ibyak 12:1.