Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese birakwiriye ko Umuhamya wa Yehova ataha ubukwe bwa mwene wabo utizera cyangwa umuntu baziranye utizera?

Ibihe by’ubukwe birashimisha, kandi birumvikana ko Umukristo yakwishimira kwifatanya muri ibyo byishimo. Ariko mu gihe abakiri bato batumiriwe gutaha ubukwe, birumvikana ko bagombye kumvira ubuyobozi bahabwa n’ababyeyi babo cyangwa ababarera, bo bagombye gufata umwanzuro wa nyuma (Abefeso 6:1-3). Ariko se byagenda bite Umukristokazi ufite umugabo utari Umuhamya wa Yehova, asabwe n’umugabo we kumuherekeza mu mihango y’ubukwe iri bubere mu rusengero cyangwa mu kiliziya? Umutimanama w’uwo Mukristokazi ushobora kumwemerera kujyayo nk’indorerezi, yiyemeje kutagira igikorwa na kimwe cy’idini gifitanye isano n’uwo muhango yifatanyamo.

Muri rusange, umwanzuro wo kujya mu bukwe runaka cyangwa kutajyayo, ureba umuntu ku giti cye. Icyakora, buri Mukristo yagombye kuzirikana ko hari icyo Yehova azamubaza kandi yagombye gusuzuma amahame atari make y’Ibyanditswe, igihe afata umwanzuro urebana no kujya mu bukwe bw’umuntu utari Umuhamya.

Ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi Umukristo yagombye kuzirikana, ni ugushaka kwemerwa n’Imana. Yesu yagize ati “Imana ni Umwuka, kandi abayisenga bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri” (Yohana 4:24). Kubera iyo mpamvu, Abahamya ba Yehova ntibifatanya mu bikorwa by’andi madini, urugero nk’amasengesho, imigenzo cyangwa imihango bitandukira ukuri kwa Bibiliya.—2 Abakorinto 6:14-17.

Nanone, Umukristo azirikana ko umwanzuro we ushobora kugira ingaruka ku bandi. Ese uhisemo kujyayo, bene wanyu bababara uramutse utifatanyije mu bikorwa byose bibera muri ubwo bukwe? Nanone kandi, umuntu agomba kuzirikana ingaruka ibyo bishobora kugira ku bo bahuje ukwizera (Abaroma 14:13). Nubwo wowe cyangwa abandi bagize umuryango wawe bashobora kubona ko gutaha ubukwe bw’umuntu utari Umuhamya nta cyo bitwaye, ese nta ngaruka mbi bizagira ku bavandimwe bo mu buryo bw’umwuka na bashiki bacu? Ese bizakomeretsa umutimanama wa bamwe?

Ubukwe bw’abantu batari Abahamya bushobora guteza ibibazo. Byagenda bite se usabwe kwambarira umugeni cyangwa umusore? Cyangwa se byagenda bite niba uwo mwashakanye atari Umuhamya kandi akaba yifuza kwifatanya mu bintu byose bibera muri ubwo bukwe? Niba ubwo bukwe ari ugusezeranira imbere y’ubutegetsi, uwo muhango ukayoborwa n’umuntu uhagarariye leta, kujyayo bishobora gusa kuba ari ukujya kuba umugabo mu birebana n’amategeko.

Ku rundi ruhande ariko, ubukwe bubereye mu nzu y’idini cyangwa imihango yabwo ikayoborwa n’umukuru w’idini bwagutera indi mihangayiko. Kugira ngo wumvire umutimanama wawe watojwe na Bibiliya kandi wirinde gutandukira imyizerere yawe, cyangwa wirinde gukora ikintu cyatuma ubukwe bugira kirogoya, ushobora gufata umwanzuro wo kutabujyamo (Imigani 22:3). Gusobanurira abagize umuryango wawe imyizerere yawe ishingiye kuri Bibiliya mbere y’igihe, bishobora kukurinda imihangayiko yavuka kandi bikayirinda n’umuryango wawe. Ushobora kubagaragariza urugero wagezamo wifatanya muri ubwo bukwe cyangwa wenda ukabasaba ikindi kintu wakora mu mwanya w’ibyo utakora.

Abakristo bamwe iyo bamaze gusuzumana ubwitonzi ibintu byose bikubiye muri icyo kibazo, bashobora gufata umwanzuro w’uko bitaba ari bibi kwifatanya mu bukwe bw’umuntu utari Umuhamya igihe baba ari indorerezi gusa. Ariko Umukristo aramutse abonye ko kubujyamo bishobora kumubera ikigeragezo cyo gutandukira amahame y’Imana, ashobora gufata umwanzuro wo kwemera ingaruka zo kutabujyamo kuruta inyungu yabukuramo. Niba afashe umwanzuro wo kutajya muri ubwo bukwe, ariko kubera ko yatumiwe akajya mu birori byo kwakira abatumiwe biri bube nyuma yaho, yagombye kwiyemeza ‘gukora ibintu byose agamije guhesha Imana ikuzo’ (1 Abakorinto 10:31). Mu gufata imyanzuro nk’iyo, ‘buri muntu wese yiyikorerera uwe mutwaro’ (Abagalatiya 6:5). Ku bw’ibyo rero, umwanzuro wafata uwo ari wo wose, ujye wibuka ko kugira umutimanama mwiza mu maso ya Yehova Imana ari iby’ingenzi.