Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umugabo n’umugore baremewe kuzuzanya

Umugabo n’umugore baremewe kuzuzanya

Umugabo n’umugore baremewe kuzuzanya

KUVA kera umugabo n’umugore bifuza kubana. Ibyo byatangijwe n’Imana. Yehova yabonye ko atari byiza ko umugabo wa mbere, ari we Adamu, yakomeza kuba wenyine. Ku bw’ibyo, Imana yaremeye umugabo “umufasha umukwiriye.”

Yehova yasinzirije Adamu ubuticura, afata rumwe mu mbavu ze maze ‘aruhindura umugore amushyira uwo muntu.’ Adamu abonye icyo kiremwa cyiza cyane cya Yehova, yarishimye cyane aravuga ati “uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye.” Imico ya kigore y’uwo mugore wari utunganye, ari we Eva, ni yo yatumaga akundwa rwose. Kandi imico ya kigabo Adamu wari utunganye yari afite, yatumaga yubahwa. Bari bararemewe kuzuzanya. Bibiliya igira iti “ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.”—Itangiriro 2:18-24.

Muri iki gihe ariko, imiryango igenda isenyuka, kandi usanga umugabo n’umugore we barwana, batukana cyangwa se barangwa n’ubwikunde. Umwuka wo kurushanwa hagati y’abagabo n’abagore utuma bashyamirana. Ibyo byose binyuranye n’umugambi Imana yari ifitiye umugabo n’umugore. Umugabo yari yararemewe gusohoza inshingano ihebuje ku isi. Umugore na we yagombaga kugira umwanya wihariye kandi w’icyubahiro wo kuba icyuzuzo cy’umugabo we. Bombi bagombaga gusenyera umugozi umwe. Kuva umuntu yabaho, hari abagabo n’abagore b’indahemuka bagiye bagerageza gusohoza inshingano Yehova yabahaye, bituma bishima kandi baranyurwa. Izo nshingano se ni izihe kandi se ni gute twazisohoza?

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

Imana yateganyije ko umugabo n’umugore bagira inshingano ziyubashye