Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntibitabwaho, bafatwa nabi kandi bageze mu za bukuru

Ntibitabwaho, bafatwa nabi kandi bageze mu za bukuru

Ntibitabwaho, bafatwa nabi kandi bageze mu za bukuru

UMUZAMU wari hanze nijoro agendagenda, ntiyari yiteze ko ashobora kubona ibintu bitunguranye kandi biteye ubwoba nk’ibyo yabonye. Yabonye imirambo y’abantu babiri mu mbuga y’igorofa nini kandi nziza cyane. Yari imirambo y’umugabo n’umugore we bageze mu za bukuru, bari bijugunye hasi banyuze mu idirishya ry’igorofa ya munani y’iyo nzu. Nubwo kuba bariyahuye bibabaje cyane, impamvu yabibateye yo iteye agahinda kurushaho. Mu mufuka w’umugabo basanzemo agapapuro kari kanditseho aya magambo: “igitumye twiyahura, ni uko umuhungu wacu n’umukazana wacu bahora badutuka kandi bakadufata nabi.”

Ibivugwa muri iyi nkuru bishobora kuba ari ibintu bidasanzwe. Ariko kandi, kwiyahura kw’abantu bageze mu za bukuru ni ibintu byogeye kandi bibabaje. Mu by’ukuri, gufata nabi abageze mu za bukuru ni ibintu usanga hafi ku isi hose. Dore ingero zibigaragaza:

• Ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko abageze mu za bukuru bagera kuri 4 ku ijana bo muri Kanada bagirirwa nabi cyangwa bakabarya utwabo, akenshi ibyo bigakorwa n’umwe mu bagize umuryango wabo. Ariko kandi, abenshi mu bageze mu za bukuru bagira ubwoba cyangwa isoni zo gushyira ahagaragara ingorane zabo. Impuguke zivuga ko imibare nyakuri ishobora kugera ku 10 ku ijana.

• Hari ikinyamakuru cyagize kiti “nubwo mu gihugu cy’u Buhindi abagize imiryango basanzwe bunze ubumwe cyane, umubare w’abageze mu za bukuru bangwa n’abana babo ugenda urushaho kwiyongera.”––India Today.

• Ikigo cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika cyita ku bageze mu za bukuru bafatwa nabi, cyavuze ko imibare y’ikigereranyo ihari igaragaza ko “Abanyamerika bari hagati ya miriyoni 1 na miriyoni 2 bafite imyaka 65 cyangwa irenga bagirirwa nabi, bakanyunyuzwa imitsi cyangwa bagahura n’ibindi bibazo. Ibyo byose babikorerwa n’umuntu ushinzwe kubitaho cyangwa kubarinda.” Umushinjacyaha Mukuru wo mu mujyi wa San Diego ho muri leta ya Kaliforuniya, yavuze ko gufata nabi abageze mu za bukuru ari “kimwe mu bibazo bikomeye muri iki gihe birebwa n’ivugururwa ry’amategeko.” Yongeyeho ati “ndabona mu myaka mike iri imbere icyo kibazo kizarushaho kuba ingorabahizi.”

• Mu mujyi wa Canterbury ho muri Nouvelle-Zélande, ikibazo cy’abageze mu za bukuru bibasirwa n’abagize imiryango yabo kiragenda gifata indi ntera. Ibyo bikorwa ahanini n’abagize imiryango yabo banywa ibiyobyabwenge, b’abasinzi cyangwa bakina urusimbi. Muri uwo mujyi, umubare w’abageze mu za bukuru bahura n’icyo kibazo wariyongereye cyane. Wavuye kuri 65 mu mwaka wa 2002, ugera ku 107 mu mwaka wa 2003. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo cyashyizweho kigenewe kurinda abageze mu za bukuru kugirirwa nabi, yavuze ko ari “bake cyane” ugereranyije n’abageze mu za bukuru bagirirwa nabi.

• Hari ikinyamakuru cyavuze ko Ihuriro ry’Amashyirahamwe y’Abacamanza yo mu Buyapani ryatanze inama igira iti “abageze mu za bukuru bagirirwa nabi bagomba kwitabwaho cyane kurusha ndetse n’abana bahohoterwa cyangwa abandi bantu bose bagirirwa urugomo mu miryango” (Japan Times). Kubera iki? Icyo kinyamakuru cyavuze ko imwe mu mpamvu zibitera, ari uko “iyo abageze mu za bukuru bagiriwe nabi bitinda kumenyakana kurusha abana cyangwa umwe mu bashakanye wahohotowe. Ikibatera kwicecekera ni uko iyo bahohotewe n’abana babo bumva babifitemo uruhare kandi leta n’abayobozi bo mu turere twabo bakaba barananiwe gukemura icyo kibazo.”

Izo ngero nke zigaragaza ingorane abageze mu za bukuru bahura na zo hirya no hino ku isi zituma twibaza ibibazo bikurikira: “kuki abageze mu za bukuru benshi batitabwaho kandi bakagirirwa nabi? Ese hari icyizere cy’uko ibintu bizahinduka? Ni irihe humure abageze mu za bukuru bashobora kubona?”