Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwiyumvisha icyo ibimenyetso bishaka kuvuga si ibyo gukinisha!

Kwiyumvisha icyo ibimenyetso bishaka kuvuga si ibyo gukinisha!

Kwiyumvisha icyo ibimenyetso bishaka kuvuga si ibyo gukinisha!

“Nabanje kwibwira ko umuhungu wacu Andreas yari arwaye umutwe gusa. Ariko yatangiye kuzinukwa ibiryo agira n’umuriro mwinshi. Umutwe waramurembeje ntangira kugira ubwoba. Umugabo wanjye atashye, twajyanye Andreas kwa muganga. Amaze kumusuzuma yahise amwohereza mu bitaro. Ikibazo yari afite nticyari icy’umutwe gusa. Ahubwo yari arwaye mugiga. Baramuvuye, bidatinze arakira.”—Byavuzwe na Gertrud, umubyeyi wo mu Budage.

IBYABAYE kuri Gertrud ni ibintu bikunze kuba ku babyeyi benshi. Bita ku bimenyetso bibagaragariza ko abana babo bashobora kuba barwaye. N’ubwo indwara yose atari ko iba ikomeye, ababyeyi ntibapfa kwirengagiza ibimenyetso bigaragaza ko abana babo barwaye. Kugenzura ibimenyetso ugahita ugira n’icyo ukora bishobora kugira ingaruka nziza cyane. Ni yo mpamvu atari ibyo gukinisha.

Kumenya icyo ibimenyetso bisobanura si ibyo kwitonderwa mu birebana n’ibibazo by’uburwayi gusa. Dufate urugero rwa wa mutingito bise tsunami wayogoje ibihugu bituriye Inyanja y’u Buhindi mu Kuboza 2004. Imiryango yegamiye kuri leta yo mu turere twa Ositaraliya no mu birwa bya Hawayi yabonye ko hari umutingito ukomeye mu majyaruguru y’ikirwa cya Sumatra, kandi imenya n’ingorane zikomeye zari kuwukurikira. Ikibabaje ariko, ni uko nta buryo bwariho bwo kuburira abantu bo muri utwo turere twari twugarijwe n’akaga kugira ngo bakize amagara yabo. Ibyo byatumye abantu basaga 220.000 bahasiga ubuzima.

Ibimenyetso bifite agaciro kenshi kurushaho

Igihe Yesu Kristo yari ku isi, yahaye abari bamuteze amatwi isomo ku birebana no kugenzura ibimenyetso no guhita ugira icyo ukora. Icyo gihe yavuze ikintu cyari kuzagira ingaruka zikomeye cyane. Bibiliya ivuga iyo nkuru muri aya magambo: “Abafarisayo n’Abasadukayo baraza, bamusaba ngo abereke ikimenyetso kivuye mu ijuru, kugira ngo bamugerageze. Arabasubiza ati ‘iyo bugorobye, muravuga muti “hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura.” Na mu gitondo muti “haraba umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.” Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso by’ibihe.’ ”—Matayo 16:1-3.

Igihe Yesu yavugaga ibirebana n’ “ibimenyetso by’ibihe,” yagaragaje ko Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bari bamuteze amatwi bagombye kuba barasobanukiwe ko ibintu byihutirwaga. Gahunda Abayahudi bagenderagaho yari hafi kurimbuka kandi byari kubagiraho ingaruka bose. Hasigaye iminsi mike ngo Yesu apfe, yahaye abigishwa be ikindi kimenyetso cyari kugaragaza ukuhaba kwe. Ibyo yavuze icyo gihe ni iby’ingenzi cyane kuri buri wese muri twe.