Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubuzima bufite agaciro cyangwa nta ko?

Ubuzima bufite agaciro cyangwa nta ko?

Ubuzima bufite agaciro cyangwa nta ko?

“Kubera ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana, kumuvutsa ubuzima ni ukurimbura ikintu cy’agaciro kenshi kandi cyera kurusha ibindi byose mu isi.”​—The Plain Man’s Guide to Ethics, cyanditswe na William Barclay.

‘IKINTU cy’agaciro kenshi kurusha ibindi byose mu isi.’ Mbese nawe ni uko ubona ubuzima? Dukurikije ukuntu abantu bitwara, biragaragara neza ko abantu benshi batemeranya n’uwo mwanditsi. Abantu benshi cyane bishwe urubozo, bicwa n’abantu b’abanyarugomo bishakira inyungu zabo batitaye ku mibereho myiza ya bagenzi babo.—Umubwiriza 8:9.

Hari ababona ko nta cyo buvuze ko no kubutakaza nta cyo bitwaye

Urugero rubigaragaza ni ibyabaye mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose. Umuhanga mu by’amateka witwa A.J.P. Taylor yavuze ko muri iyo ntambara yari iteye ubwoba, incuro nyinshi “abantu bicwaga nta mpamvu.” Kubera ko abakuru b’ingabo bishakiraga ibyubahiro n’ikuzo, bafataga abasirikare nk’aho nta gaciro bafite kandi ko bapfuye nta cyo byaba bitwaye rwose. Mu rugamba rwabereye i Verdun ho mu Bufaransa, haguye abantu basaga ibihumbi magana arindwi. Taylor yakomeje agira ati “uwari gutsinda nta cyo yari kunguka n’uwari gutsindwa nta cyo yari guhomba [kuko ako katari akarere gafite icyo kamaze mu mayeri ya gisirikare]; nta kindi barwaniraga uretse kugira ngo abantu bicwe hanyuma abandi bibonere icyubahiro.”—The First World War.

Hari abantu benshi badaha ubuzima agaciro. Intiti yitwa Kevin Bales yagaragaje ko mu bihe bya vuba aha “ukwiyongera gukabije kw’abaturage kwatumye abantu benshi b’abakene kandi batagira kivurira barwanira imirimo.” Mu buzima bwabo bwose nta kindi bakorera uretse gushaka amaramuko muri iyi gahunda y’ubucuruzi ibakandamiza, igatuma “ubuzima butagira agaciro.” Bales akomeza avuga ko ababarya imitsi babafata nk’abacakara; babafata “neza neza nk’ibikoresho ukoresha byamara kwinjiza amafaranga ukabijugunya.”—Disposable People.

“Kwiruka inyuma y’umuyaga”

Hari izindi mpamvu nyinshi zituma abantu benshi bumva rwose nta gaciro bafite kandi bihebye, bakumva ko bapfa, babaho nta wubitayeho by’ukuri. Uretse intambara n’akarengane, hari ingaruka z’amapfa, inzara, indwara, gupfusha uwo wakundaga hamwe n’ibindi bintu byinshi bihangayikisha abantu bose, bituma abantu bibaza niba koko ubuzima bufite agaciro.—Umubwiriza 1:8, 14.

Birumvikana ariko ko atari ko buri wese ahanganye n’ubukene n’imibabaro birenze urugero. Ndetse n’abantu batahuye n’akarengane gakabije bene ako kageni, akenshi usanga bemeranya n’Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera wabajije ati “umuntu akura iki mu miruho ye yose, no mu byo umutima we washishikariye munsi y’ijuru?” Abenshi iyo babitekerejeho basanga ibyinshi mu byo bakoze ari ‘ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga.’—Umubwiriza 2:22, 26.

Abantu benshi iyo bashubije amaso inyuma bakareba ubuzima bwabo, baribaza bati “koko ubuzima ni uku bugomba kumera?” Ubundi se ni bangahe bagera ku iherezo ry’ubuzima banezerewe kandi ‘bashaje neza’ nk’uko byagenze ku mukurambere Aburahamu (Itangiriro 25:8)? Abenshi babona ko ubuzima nta gaciro bufite. Nyamara ariko, nta mpamvu yo kumva ko ubuzima nta cyo bumaze. Imana ibona ko buri muntu wese afite agaciro kandi ishaka ko buri wese muri twe agira ubuzima bwiza kandi burangwa no kunyurwa. Ibyo bizashoboka bite? Reba ibyo igice gikurikira kivuga kuri iyo ngingo.