Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abantu bashobora kubaho igihe kingana iki?

Abantu bashobora kubaho igihe kingana iki?

Abantu bashobora kubaho igihe kingana iki?

KU ITARIKI ya 3 Werurwe 1513, Juan Ponce de León, wari Umuhisipaniya wakoraga ingendo ajyanywe no kugira ibyo avumbura mu bihugu bya kure, yafashe ubwato ajya mu rugendo rwari ingenzi cyane. Yahagurukiye i Porto Rico agenda yiringiye kuzagera ku kirwa cya Bimini. Abantu bavuga ko yashakishaga isoko idasanzwe: Isoko y’Ubuto. Ariko yaje gusanga yageze mu cyitwa ubu Leta ya Florida yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Birumvikana kandi ko iyo soko atigeze ayibona kubera ko itabaho.

Muri iki gihe, muri rusange abantu ntibarenza imyaka 70 cyangwa 80. N’ubwo hari abantu Bibiliya ivuga ko babayeho imyaka myinshi cyane kuruta iyo, hari igitabo (Livre Guinness des records 2002) kivuga ko umuntu waramye igihe kinini cyane kurusha abandi yageze ku myaka 122 n’iminsi 164 (Itangiriro 5:3-32). Ariko kandi, umuganga wazobereye mu myifatire ikwiriye kuranga abaganga babigize umwuga witwa John Harris, yagize ati “ubushakashatsi buherutse gukorwa muri iki gihe bugaragaza ko hari igihe abantu bazaba bashobora kudasaza cyangwa ngo babe bapfa.” Abenshi mu bashakashatsi bo mu kinyejana cya 21 bavuga amagambo nk’aya ngo “kudapfa bizashoboka,” “mu mwaka wa 2099, abantu bazaba batagipfa,” “birashoboka ko ingirabuzima fatizo zizajya ziyongera ubuziraherezo,” n’ibindi nk’ibyo.

Mu gitabo Mark Benecke yanditse, yagize ati “mu gihe cyose cy’ubuzima bw’umuntu, ingirabuzima fatizo hafi ya zose zigize umubiri we zigenda zihindura nshya incuro nyinshi. . . . Iyo hashize imyaka igera kuri irindwi, mu by’ukuri tuba dufite umubiri mushya” (The Dream of Eternal Life). Icyakora ibyo ntibikomeza kubaho ubuziraherezo, kubera ko hari igihe kigera ingirabuzima fatizo ntizibe zicyigabanyamo ibice, bityo ntizongere kwiyongera. Ariko iyo biza kuba atari uko bimeze, Benecke avuga ko “umubiri w’umuntu wari kumara igihe kinini cyane ukomeza kwihindura mushya, ndetse ukaba wabikomeza iteka ryose.”

Tekereza nanone ku bushobozi buhambaye ubwonko bw’umuntu bufite, ubushobozi buruta kure cyane ubwo dushobora gukoresha bwose mu gihe cy’ubuzima bwacu bugufi. Hari inkoranyamagambo ivuga ko ubwonko bw’umuntu “bufite ubushobozi bwinshi cyane buruta ubwo umuntu ashobora gukoresha mu buzima bwe bwose” (Encyclopædia Britannica, 1976 Edition, Volume 12, page 998). Igitabo cyanditswe na David A. Sousa kigira kiti “ubushobozi ubwonko bufite bwo kubika ibintu busa n’aho butagira aho bugarukira.”—How the Brain Learns, Page 78, Second Edition, copyright 2001.

Kuki abashakashatsi badashobora guhera ku kuntu turemye ngo basobanure impamvu dusaza kandi tugapfa? Kandi se kuki ubwonko bw’umuntu bufite ubushobozi nk’ubwo buhambaye? Birashoboka se ko twari twarahawe ubushobozi bwo gukomeza kunguka ubumenyi ubuziraherezo? Kuki tujya dutekereza ku buzima bw’iteka?

Bibiliya igira iti “kandi [Imana] yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazagera ku iherezo” (Umubwiriza 3:11). Ayo magambo agaragaza ko Imana yadushyizemo igitekerezo cyo kubaho iteka. Ku bw’ibyo, buri gihe duhora dufite ibintu dushobora kwiga ku Mana no ku mirimo yayo. Turamutse tubayeho imyaka ibarirwa muri za miriyari, ni ukuvuga iteka ryose, twabasha guhora twiga byinshi ku birebana n’imirimo itangaje y’Imana y’irema.

Amagambo ya Yesu Kristo na yo agaragaza ko abantu bashobora kubaho iteka. Yaravuze ati ‘ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo’ (Yohana 17:3). Bite se kuri wowe? Mbese wifuza kuzabaho iteka?

[Amafoto yo ku ipaji ya 3]

Juan Ponce de León yashakishije isoko y’ubuto

[Aho ifoto yavuye]

Ponce de León: Harper’s Encyclopædia of United States History