Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbese, Abeli yari azi ko kugira ngo umuntu yemerwe n’Imana yagombaga gutamba itungo?

Bibiliya ntivuga ibintu byinshi ku bihereranye na Kayini na Abeli batamba ibitambo. Mu Itangiriro 4:3-5, hasomwa ngo “bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z’ubutaka, ngo ariture Uwiteka. Na Abeli azana ku buriza bw’umukumbi we no ku rugimbu rwawo. Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye, maze ntiyita kuri Kayini n’ituro rye.”

Muri Bibiliya, nta hantu hagaragaza ko mbere y’uko ibyo biba hari ikintu Yehova yari yarigeze avuga ku bihereranye no gutamba ibitambo cyangwa ku bihereranye n’ibitambo yari kwemera. Ku bw’ibyo rero, biragaragara ko Kayini na Abeli batanze ibitambo ari bo babyishakiye. Ntibashoboraga kugera mu buturo bwa Paradizo ababyeyi babo bahozemo; ku bw’ibyo batangiye kwiyumvisha ingaruka z’icyaha, kandi bari baratandukanyijwe n’Imana. Muri iyo mimerere ibabaje barimo yo kuba bari barokamwe n’icyaha, bagomba kuba barumvise bakeneye cyane guhindukirira Imana ngo ibafashe. Uko bigaragara rero, gutura Imana ibitambo ni igikorwa bakoze babyishakiye kugira ngo bemerwe na yo.

Ingaruka rero zabaye iz’uko Imana yemeye igitambo cya Abeli, naho icya Kayini cyo ikacyanga. Kubera iki? Mbese, byaba byaratewe n’uko Abeli yatambye igitambo gikwiriye, mu gihe Kayini we atari ko yabigenje? Ibyo ntitwabyemeza, cyane cyane ko nta n’umwe muri bo wari warabwiwe ibitambo Imana yari kwemera n’ibyo itari kwemera. Ariko kandi, birashoboka ko byombi byari byemewe. Mu Mategeko Yehova yaje guha ishyanga rya Isirayeli nyuma y’aho, mu bitambo byemewe ntiharimo amatungo gusa cyangwa ibice runaka by’itungo, ahubwo harimo n’ifu y’ingezi, imiganda y’imiganura, imitsima na vino. (Abalewi 6:12-16, umurongo wa 19-23 muri Biblia Yera; 7:11-13; 23:10-13.) Uko bigaragara, ibintu Kayini na Abeli batambye si byo ubwabyo byatumye Imana yemera iby’umwe ngo yange iby’undi.—Gereranya na Yesaya 1:11; Amosi 5:22.

Ibinyejana byinshi nyuma y’aho, intumwa Pawulo yaravuze ati “kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi, ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza” (Abaheburayo 11:4). Bityo rero, kwizera ni ko kwatumye Imana ibona ko Abeli yari umukiranutsi. Ariko se, yizeraga iki? Yizeraga amasezerano ya Yehova y’uko yari kuzatanga Imbuto yari ‘kuzakomeretsa [inzoka] umutwe’ kandi igatuma abantu bongera kugira amahoro kandi bakaba abantu batunganye nk’uko byahoze. Abeli ahereye ku magambo avuga ko Imbuto yari ‘kuzakomeretswa agatsinsino,’ agomba kuba yaratekereje ko igitambo cyari gutuma hameneka amaraso cyari gikenewe (Itangiriro 3:15). Nyamara kandi, twibuke ko kuba Abeli yaragaragaje ukwizera ari byo byatumye “aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza.”

Igitambo cya Kayini na cyo, Imana ntiyacyanze bitewe n’uko yatambye ibintu bidakwiriye, ahubwo byatewe n’uko yabuze ukwizera nk’uko byagaragajwe n’ibikorwa bye. Yehova yabwiye Kayini ati “nukora ibyiza ntuzemerwa” (Itangiriro 4:7)? Imana ntiyanze igitambo cya Kayini bitewe n’uko kitari gishimishije. Mu by’ukuri, yacyanze bitewe n’uko “ingeso ze zari mbi,” yari afite ishyari, urwango ndetse nyuma aza kuba umwicanyi.—1 Yohana 3:12.