Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yabonye ukuri ahantu atashoboraga kugukekera

Yabonye ukuri ahantu atashoboraga kugukekera

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

Yabonye ukuri ahantu atashoboraga kugukekera

IMANA ishaka ko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Timoteyo 2:3, 4). Kugira ngo ibyo bigerweho, Abahamya ba Yehova bagiye bacapa kandi bakwirakwiza za Bibiliya hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bibarirwa muri za miriyoni. Rimwe na rimwe, ibyo bitabo byagiye bifasha abantu bafite imitima itaryarya kumenya ukuri mu buryo bwabaga butitezwe rwose. Mu birebana n’ibyo, ababwiriza b’Ubwami bo mu mujyi wa Freetown, ho muri Sierra Leone, bavuze inkuru y’ibyabaye ikurikira.

Uwitwa Osman yari umuhungu wa kabiri mu muryango w’abana icyenda. Kubera ko yari yarakuriye mu muryango washishikazwaga n’iby’idini, buri gihe yajyaga ajyana na se gusenga. Icyakora, Osman yajyaga ahangayikishwa n’ibyo idini rye ryigishaga ku bihereranye n’umuriro w’iteka. Ntiyashoboraga kwiyumvisha ukuntu Imana irangwa n’imbabazi yari kubabaza urubozo abantu babi binyuriye mu kubatwika mu muriro. Ibisobanuro byose byatangwaga kugira ngo bifashe Osman gusobanukirwa inyigisho y’umuriro w’ikuzimu, ntibyigeze bituma ashyitsa agatima mu nda.

Umunsi umwe, igihe Osman yari afite imyaka 20, yabonye igitabo cy’ubururu cyendaga kurengerwa n’imyanda cyari mu gisanduku bamenamo imyanda. Kubera ko yakundaga ibitabo, yaragitoraguye, agihanaguraho imyanda, maze abona umutwe wacyo uvuga ngo ‘Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka.’ *

Osman yaribajije ati “uko kuri kuvugwa aha ni ukuhe?” Osman yagize amatsiko, ajyana icyo gitabo imuhira maze aricara ahita agisoma cyose arakirangiza. Mbega ukuntu yashimishijwe no kumenya ko Imana ifite izina bwite—ari ryo Yehova (Yeremiya 16:21)! Nanone, Osman yamenye ko umuco w’Imana w’ingenzi ari urukundo, kandi ko n’igitekerezo cyo kubabariza abantu mu muriro ari ikizira kuri yo (Yeremiya 32:35; 1 Yohana 4:8). Amaherezo, Osman yaje gusoma ko vuba aha, Yehova azahindura isi paradizo, abantu bakazayibamo iteka (Zaburi 37:29; Ibyahishuwe 21:3, 4). Mbega ukuri guhebuje guturuka ku Mana irangwa n’imbabazi kandi yuje urukundo! Osman yashimiye Yehova, abigiranye ugushimira kuvuye ku mutima ku bwo kuba yaratumye abona ukuri, akakubonera ahantu atashoboraga kugukekera.

Hashize iminsi mike nyuma y’aho, abifashijwemo n’incuti ze, Osman yabonye aho Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova iri, maze ajya mu materaniro ku ncuro ya mbere. Mu gihe yari ari ku Nzu y’Ubwami, yasabye Umuhamya umwe ko yakwigana na we Bibiliya. Nubwo Osman yarwanyijwe cyane n’abagize umuryango we, yakomeje kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka maze arabatizwa (Matayo 10:36). Ubu, ni umusaza w’itorero. Mbega ukuntu bitangaje kubona ibyo byose byaratewe n’uko yabonye igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya mu gisanduku bamenamo imyanda!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 1968.