Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kumenya Imana yuje urukundo

Kumenya Imana yuje urukundo

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

Kumenya Imana yuje urukundo

UWITWA Antônio wo muri Brezili yagejeje ku myaka 16 yumva yararambiwe ubuzima. Kumva nta cyo amaze byatumye yirundumurira mu mibereho yo gusabikwa n’ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bisindisha. Akenshi yatekerezaga ibyo kwiyahura. Mu bihe nk’ibyo ni bwo yajyaga yibuka ibyo nyina yari yaramubwiye agira ati “Imana [ni] urukundo” (1 Yohana 4:8). Ariko se, iyo Mana yuje urukundo yari iri he?

Antônio yagerageje kwigobotora muri iyo mimerere yo gusabikwa n’ibiyobyabwenge, maze ajya gushakira ubufasha ku mupadiri wo kuri paruwasi y’iwabo. N’ubwo Antônio yagize ishyaka cyane muri Kiliziya Gatolika, yari agifite ibibazo byinshi yibazaga. Urugero, yagiraga ikibazo gikomeye cyo gusobanukirwa amagambo ya Yesu agira ati “muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra” (Yohana 8:32). Ni uwuhe mudendezo Yesu yasezeranyaga? Idini ntiryashoboye kumuha ibisubizo bimunyuze by’ibibazo bye. Amaherezo, Antônio yaje kubivamo maze yisubirira kuri za ngeso ze za kera. Mu by’ukuri, imibereho ye yo gusabikwa n’ibiyobyabwenge yarushijeho kuba mibi.

Muri icyo gihe, umugore wa Antônio witwaga Maria yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. N’ubwo Antônio atigeze amurwanya ngo amubuze kwiga, yapfobyaga Abahamya avuga ko ari “idini ry’Abanyamerika rigamije kurwana ku nyungu za politiki ya mpatse ibihugu y’Abanyamerika.”

Maria ntiyacitse intege ahubwo yafataga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! akubiyemo ingingo yatekerezaga ko zashoboraga gushishikaza Antônio, akazishyira ahantu runaka mu nzu. Kubera ko Antônio yakundaga gusoma, hari ubwo rimwe na rimwe yajyaga aterera akajisho kuri ayo magazeti mu gihe umugore we yabaga adahari. Ni bwo bwa mbere mu buzima bwe yari abonye ibisubizo by’ibibazo yibazaga kuri Bibiliya. Yagize ati “nanone kandi, natangiye kubona urukundo n’ineza nagaragarizwaga n’umugore wanjye hamwe n’abandi Bahamya.”

Ahagana mu mwaka wa 1992 rwagati, Antônio yiyemeje ko na we yari kujya yigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Ariko kandi, yakomeje gusabikwa n’ibiyobyabwenge n’ubusinzi. Igihe kimwe, abapolisi baramufashe we n’incuti ye, ubwo batahaga nijoro cyane bavuye mu gace k’umujyi gatuwe n’abakene. Abo bapolisi basanze Antônio afite ikiyobyabwenge cyitwa kokayine maze batangira kumukubita. Umwe muri abo bapolisi yamucishijemo umutego amuryamisha hasi mu byondo, maze amutunga imbunda mu maso. Abandi bapolisi barashakuje bati “mwice.”

Igihe Antônio yari aryamye muri ibyo byondo, yibutse imibereho ye. Nta bintu byiza yashoboraga kwibuka, uretse umuryango we na Yehova gusa. Yavuze isengesho rigufi, yinginga Yehova amusaba ubufasha. Abo bapolisi baramuretse aragenda ari nta mpamvu igaragara ibibateye. Yagiye imuhira yemera adashidikanya ko Yehova yari yamurinze.

Antônio yatangiye kwiga Bibiliya afite imbaraga nshya. Buhoro buhoro, yagize ihinduka kugira ngo anezeze Yehova (Abefeso 4:22-24). Yihinzemo umuco wo kwirinda, bityo atangira kurwanya ingorane ze zo gusabikwa n’ibiyobyabwenge. N’ubwo byari bimeze bityo, yari akeneye ubufasha bwa muganga. Amezi abiri yamaze mu bitaro bifasha abantu kongera gusubirana imbaraga, yatumye abona uburyo bwo gusoma ibitabo byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya, hakubiyemo n’igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Icyo gihe, Antônio yatangiye kugeza ku bandi barwayi ibyo yari yarize muri ibyo bitabo.

Nyuma y’aho Antônio aviriye mu bitaro, yakomeje kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Ubu Antônio, Maria, abakobwa babo babiri, hamwe na nyina wa Antônio bafatanyiriza hamwe mu gukorera Yehova ari umuryango wishimye kandi wunze ubumwe. Antônio yagize ati “ubu noneho namaze kumenya neza ibisobanuro nyakuri by’amagambo agira ati ‘Imana ni urukundo.’ ”

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Umurimo wo kubwiriza mu mujyi wa Rio de Janeiro