Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino inzangano ziraca ibintu

Hirya no hino inzangano ziraca ibintu

Hirya no hino ku isi usanga abantu banga abandi bikabije.

Mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, usanga havugwa cyane ibijyanye no kwangana. Urugero abantu bandika kuri interineti ubutumwa n’amabaruwa yuzuyemo urwango. Nanone hari ibikorwa byinshi by’ivangura, urwikekwe, guserereza abandi no kubatuka, kubagirira nabi no kwangiza ibyabo kubera urwango. Ku isi hose hari abantu bahura n’ibibazo bitewe n’inzangano n’ibikorwa byo kutagira ubumuntu.

Iyi gazeti igaragaza uko abantu bakwikuramo inzangano zidashira. Ibyo si amakabyankuru ahubwo ni ibintu bibaho, kuko twibonera hirya no hino abantu bagenda bahinduka.