Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wakwiyigisha

Uko wakwiyigisha

Uko wakoresha ahanditse ngo: “Agashya”

Iyo ukanze ahanditse ngo: “Agashya” kuri JW Library® no ku rubuga rwa jw.org, uhabona ibintu biherutse gusohoka. None se wakoresha ute aho hantu kugira ngo ubone ibintu bishya?

JW Library

  • Iyo hari ingingo nshya yasohotse ishyirwa ahanditse ngo: “Ingingo zitandukanye” hakurikijwe icyiciro ibarizwamo. Ubwo rero buri igihe iyo hari ingingo yasohotse iri ahanditse ngo: “Agashya,” uvanaho icyiciro cyose kugira ngo uyibone. Iyo ngingo uhita uyibona, kuko ari yo iba ibanziriza izindi ziba ziri muri icyo cyiciro, ziba zitondetswe hakurikijwe igihe zasohokeye.

  • Hari ibitabo utahita usomera rimwe, urugero nk’amagazeti. Ubwo rero kugira ngo ubone aho wagejeje usoma, ujye ugishyira ahanditse ngo: “Ibyo ukoresha kenshi” kugeza urangije kugisoma.

JW.ORG

Hari ingingo zimwe na zimwe, urugero nk’amakuru n’amatangazo, ziboneka ku rubuga rwa jw.org gusa. Jya wibuka kureba buri gihe ahanditse ngo: “Agashya” kugira ngo urebe ingingo nshya zashyizweho.