Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni iki intumwa Pawulo yashakaga kuvuga igihe yavugaga ko ameze “nk’uwavutse igihe kitageze”? (1 Abakorinto 15:8)

Mu 1 Abakorinto 15:8 harimo amagambo intumwa Pawulo yavuze, agira ati: “Nyuma ya bose nanjye ambonekera nk’uwavutse igihe kitageze.” Mbere twumvaga ko Pawulo ashobora kuba yaravugaga ibyamubayeho, igihe Yesu yamubonekeraga ari mu ijuru. Twumvaga ko ari nk’aho yavutse ari ikiremwa cy’umwuka cyangwa akazuka afite umubiri w’umwuka, ariko bikaba mbere y’uko umuzuko nk’uwo utangira kubaho. Uwo muzuko watangiye kubaho hashize imyaka myinshi cyane. Ariko twongeye gusuzuma neza uwo murongo, maze tubona ko dukwiriye guhindura uko twawumvaga.

Ni byo koko, muri uwo murongo Pawulo yavugaga ibyamubayeho igihe yahindukaga Umukristo. Ariko se yashakaga kuvuga iki, igihe yavugaga ko yari ameze “nk’uwavutse igihe kitageze”? Dore impamvu zitandukanye zishobora kuba zaratumye Pawulo avuga ayo magambo:

Pawulo yahindutse Umukristo mu buryo butunguranye kandi buteye ubwoba. Umwana uvutse igihe kitageze, akenshi aza atunguranye. Igihe Sawuli (waje kwitwa Pawulo) yari agiye gutoteza Abakristo b’i Damasiko, ntiyari yiteze ko Yesu wazutse yashoboraga kumubonekera. Ukuntu Pawulo yahindutse Umukristo, na we ubwe byaramutunguye kandi bitungura n’Abakristo yari agiye gutoteza, bo muri uwo mugi. Nanone ibyamubayeho byari biteye ubwoba kandi yamaze igihe runaka atabona.—Ibyak 9:1-9, 17-19.

Pawulo yahindutse Umukristo “mu gihe kitari kiza.” Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “uwavutse igihe kitageze,” rishobora nanone guhindurwamo “uwavutse mu gihe kitari kiza.” Hari Bibiliya yahinduye uwo murongo igira iti: “Ni nk’aho navutse mu gihe kitari kitezwe.” Igihe Pawulo yahindukaga Umukristo, Yesu yari yarasubiye mu ijuru. Pawulo we yari atandukanye n’abo yavuze mu mirongo yabanjirije uwo, kuko we atari yarigeze abona Yesu wazutse mbere y’uko ajya mu ijuru (1 Kor 15:4-8). Ubwo rero kuba Yesu yarabonekeye Pawulo mu buryo butunguranye, byatumye abona Yesu wazutse nubwo byasaga n’aho ari “mu gihe kitari kiza.”

Pawulo yavugaga ibyamubayeho yicishije bugufi. Hari abahanga bavuga ko ayo magambo Pawulo yavuze, ashobora kumvikana nk’aho yisuzuguraga. Niba ari icyo yashakaga kuvuga, byaba byumvikanisha ko yumvaga adakwiriye kuba intumwa. Pawulo amaze kuvuga ibiri ku murongo wa 8, yongeyeho ati: “Ndi uworoheje mu ntumwa, kandi ntibinkwiriye rwose ko nitwa intumwa, kuko natotezaga itorero ry’Imana. Ariko binyuze ku buntu butagereranywa bw’Imana, ndi uko ndi.”—1 Kor 15:9, 10.

Ubwo rero, Pawulo ashobora kuba yaravugaga ukuntu Yesu yamubonekeye mu buryo butunguranye, agahinduka Umukristo mu gihe atari abyiteze, cyangwa akaba yarumvikanishaga ko atari akwiriye kubona iryo yerekwa ritangaje. Uko byaba byaragenze kose, Pawulo yishimiye ibyamubayeho icyo gihe. Byatumye yizera adashidikanya ko Yesu yazutse. Ubwo rero, ntibitangaje kuba yarakundaga kuvuga ibyamubayeho, iyo yabaga abwiriza abandi ababwira ko Yesu yazutse.—Ibyak 22:6-11; 26:13-18.