UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Kanama 2019

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 30 Nzeri kugera ku ya 27 Ukwakira 2019.

“Ntiducogora”

Ibyiringiro by’igihe kizaza bidufasha bite gukomera ku kemezo twafashe cyo kudacogora?

Urukundo rwanyu nirugwire

Urwandiko rwandikiwe Abafilipi rudufasha kumenya uko twarushaho gukunda abavandimwe bacu ndetse no mu gihe bigoye.

“Abakumva” bazakizwa

Twakora iki ngo dufashe bene wacu kumenya Yehova?

Uko wakomeza kugira ibyishimo mu gihe inshingano zihindutse

Abantu benshi bari mu murimo w’igihe cyose iyo bavuye aho bakoreraga barababara. Ni iki cyabafasha kumenyera ubuzima bushya?

Ukwizera ni umuco udukomeza

Ukwizera ni umuco utuma tugira ubutwari. Ukwizera kudufasha guhangana n’ibibazo bikomeye, byagereranywa n’umusozi.

Yohana Umubatiza—Yatweretse uko twakomeza kurangwa n’ibyishimo

Ni iki cyadufasha gukomeza gukora umurimo w’Imana twishimye mu gihe duhuye n’ibiduca intege?