Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ishyingiranwa​—Uko ryatangiye n’icyo rigamije

Ishyingiranwa​—Uko ryatangiye n’icyo rigamije

“Yehova Imana aravuga ati ‘si byiza ko uyu muntu akomeza kuba wenyine. Ngiye kumuha umufasha wo kumubera icyuzuzo.’”—INTANG 2:18.

INDIRIMBO: 36, 11

1, 2. (a) Ishyingiranwa ryatangiye rite? (b) Ni iki umugabo n’umugore ba mbere bagombaga kuzirikana ku birebana n’ishyingiranwa? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

ISHYINGIRANWA rirasanzwe mu bantu. Gusuzuma uko ryatangiye n’icyo rigamije, bishobora gutuma turibona mu buryo bukwiriye kandi tukaryishimira mu buryo bwuzuye. Imana imaze kurema umuntu wa mbere ari we Adamu, yamuzaniye inyamaswa kugira ngo azite amazina. Ariko Adamu we ntiyari afite “umufasha wari kumubera icyuzuzo.” Bityo, Imana yasinzirije Adamu cyane, imukuramo urubavu iruremamo umugore, maze iramumuzanira. (Soma mu Ntangiriro 2:20-24.) Ku bw’ibyo rero, ishyingiranwa ryatangijwe n’Imana.

2 Yesu yemeje ko Yehova yavuze ati ‘umugabo azasiga se na nyina yomatane n’umugore we, bombi babe umubiri umwe’ (Mat 19:4, 5). Kuba Imana yarafashe urubavu rwa Adamu ikaruremamo umugore, byari gutuma uwo mugabo n’umugore ba mbere babona ko ari umubiri umwe. Yehova ntiyashakaga ko batana cyangwa se ngo umwe muri bo ashakane n’abandi.

URUHARE RW’ISHYINGIRANWA MU MUGAMBI WA YEHOVA

3. Intego y’ibanze y’ishyingiranwa yari iyihe?

3 Adamu yishimiye cyane uwo mugore we wari mwiza cyane, amwita Eva. Kubera ko uwo mugore yari “icyuzuzo” cye, yari kumubera “umufasha.” Buri wese yari gusohoza inshingano ye, bigatuma bombi bishima (Intang 2:18). Intego y’ibanze y’ishyingiranwa yari iyo kubyara abantu bari gutura ku isi (Intang 1:28). Nubwo abana bari kuba bakunda ababyeyi babo cyane, igihe cyari kujya kigera bakabasiga, bakajya gushinga ingo zabo. Abantu bari kuzura isi mu rugero rukwiriye kandi bari kwagura paradizo igakwira isi yose.

4. Byagendekeye bite umuryango wa mbere?

4 Umuryango wa mbere wahuye n’ibibazo kubera ko Adamu na Eva bakoresheje nabi umudendezo wabo basuzugura Yehova. ‘Inzoka ya kera’ ari yo Satani Usebanya, yashutse Eva yemera ko kurya ku mbuto z’“igiti kimenyesha icyiza n’ikibi” byari gutuma agira ubwenge bwihariye, bwari kumufasha kumenya icyiza n’ikibi. Ntiyagaragaje ko yubahaga ubutware bw’umugabo we ngo abanze amugishe inama. Adamu na we aho kugira ngo yumvire Imana, yemeye imbuto Eva yari amuhaye.—Ibyah 12:9; Intang 2:9, 16, 17; 3:1-6.

5. Uko Adamu na Eva bashubije Yehova bitwigisha iki?

5 Igihe Imana yabazaga Adamu uko byagenze, Adamu yabigeretse ku mugore agira ati “wa mugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye imbuto z’icyo giti maze ndazirya.” Eva na we yavuze ko ari inzoka yamushutse (Intang 3:12, 13). Izo zari impamvu z’urwitwazo. Yehova yaciriyeho iteka uwo mugabo n’umugore ba mbere, kubera ko bari bigometse. Ibyo bitwigisha isomo rikomeye. Kugira ngo urugo rube rwiza, buri wese mu bashakanye agomba kwirengera ibyo akora kandi akumvira Yehova.

6. Wasobanura ute ibivugwa mu Ntangiriro 3:15?

6 Nubwo Satani yakoze ibintu bibi cyane muri Edeni, Yehova yahaye abantu ibyiringiro biboneka mu buhanuzi bwa mbere buri muri Bibiliya. (Soma mu Ntangiriro 3:15.) “Urubyaro” rw’“umugore” rwari kuzamena umutwe icyo kiremwa cy’umwuka cyigometse. Ubwo buhanuzi budufasha kubona ko Yehova abanye neza n’ibiremwa byinshi by’umwuka bikiranuka, bimukorera mu ijuru. Nyuma yaho Ibyanditswe byagaragaje ko muri uwo muryango w’Imana ugereranywa n’umugore, hari guturukamo uwari ‘kumena’ Satani umutwe. Nanone yari gutuma abantu bumvira babona ibyiringiro umugabo n’umugore ba mbere batakaje byo kubaho iteka ku isi, nk’uko umugambi wa mbere wa Yehova wari uri.—Yoh 3:16.

7. (a) Kuba Adamu na Eva barigometse byagize izihe ngaruka ku muryango? (b) Ni iki Bibiliya isaba abagabo n’abagore?

7 Kwigomeka kwa Adamu na Eva byagize ingaruka ku muryango wabo no ku yindi miryango yose yashinzwe nyuma yaho. Urugero, Eva n’abandi bagore bari kuzamukomokaho bari kujya bababara cyane mu gihe batwite no mu gihe babyara. Ibyifuzo by’abagore byari guherera ku bagabo babo, ariko abagabo bari kubatwaza igitugu ndetse bakabakorera ibikorwa by’urugomo, nk’uko tubibona mu ngo nyinshi muri iki gihe (Intang 3:16). Icyakora Bibiliya isaba abagabo kuyobora ingo zabo mu buryo burangwa n’urukundo. Abagore na bo basabwa kugandukira abagabo babo (Efe 5:33). Iyo abashakanye batinya Imana kandi bagashyira hamwe, ibintu bikunda guteza amakimbirane mu muryango bishobora kugabanuka cyangwa bikavaho burundu.

IBYARANZE ISHYINGIRANWA KUVA MU GIHE CYA ADAMU KUGEZA KU MWUZURE

8. Wavuga iki ku birebana n’ishyingiranwa kuva mu gihe cya Adamu kugeza mu gihe cy’Umwuzure?

8 Mbere y’uko Adamu na Eva bapfa bitewe n’icyaha no kudatungana, babanje kubyara abahungu n’abakobwa (Intang 5:4). Umuhungu wabo w’imfura Kayini, yashatse umugore muri bene wabo. Lameki wakomotse kuri Kayini ni we mugabo wa mbere uvugwaho ko yashatse abagore babiri (Intang 4:17, 19). Kuva mu gihe cya Adamu kugeza ku Mwuzure wo mu gihe cya Nowa, abantu bake gusa ni bo basengaga Yehova. Muri bo harimo Abeli, Henoki, Nowa n’umuryango we. Bibiliya ivuga ko mu gihe cya Nowa, ‘abana b’Imana y’ukuri babonye ko abakobwa b’abantu ari beza, maze bafata abo batoranyije bose babagira abagore babo.’ Abo bamarayika biyambitse imibiri bagashaka abagore, babyaye abana b’abanyarugomo bitwaga Abanefili. Icyo gihe, “ububi bw’abantu bwari bwogeye mu isi,” kandi “igihe cyose ibitekerezo byo mu mitima yabo byabaga bibogamiye ku bibi gusa.”—Intang 6:1-5.

9. Yehova yakoze iki ngo akureho ibibi mu gihe cya Nowa, kandi se ibyabaye icyo gihe byagombye kutwigisha iki?

9 Yehova yateje Umwuzure wo mu gihe cya Nowa kugira ngo akureho ibibi. Muri icyo gihe abantu bari bahugiye mu bikorwa byabo bya buri munsi hakubiyemo gushaka, ku buryo batitaye ku byo “Nowa wari umubwiriza wo gukiranuka” yavugaga birebana n’irimbuka ryari ryegereje (2 Pet 2:5). Yesu yagereranyije imyifatire y’abantu bo muri icyo gihe n’iyo tubona muri iki gihe. (Soma muri Matayo 24:37-39.) Muri iki gihe, abantu benshi banga gutega amatwi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bubwirizwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose mbere y’uko imperuka iza. Ibyabaye icyo gihe bitwigisha iki? Bitwigisha ko tutagombye kwemera ko ibibazo by’umuryango, urugero nko gushaka no kurera abana, bitubuza kubona ko umunsi wa Yehova wegereje.

IBYARANZE ISHYINGIRANWA KUVA MU GIHE CY’UMWUZURE KUGEZA MU GIHE CYA YESU

10. (a) Ubusambanyi bwari bwogeye mu rugero rungana iki mu mico myinshi? (b) Aburahamu na Sara batanze bate urugero rwiza mu rugo rwabo?

10 Nubwo Nowa n’abahungu be batatu buri wese yari afite umugore umwe, mu bihe bya kera hari abantu bagiraga abagore benshi. Mu mico myinshi ubusambanyi bwabaye ikintu gisanzwe, bigera nubwo bushyirwa mu mihango y’idini. Igihe Aburamu (waje kwitwa Aburahamu) n’umugore we Sarayi (waje kwitwa Sara) bumviraga Imana bakajya i Kanani, icyo gihugu cyari cyuzuyemo ibikorwa byateshaga agaciro ishyingiranwa. Ku bw’ibyo Yehova yarimbuye imigi ya Sodomu na Gomora, ayiziza ko abaturage bayo bakoraga ubusambanyi bw’akahebwe cyangwa bakabushyigikira. Aburahamu yayoboraga neza umuryango we kandi Sara yatanze urugero rwiza agandukira umugabo we. (Soma muri 1 Petero 3:3-6.) Aburahamu yakoze ibishoboka byose ngo umuhungu we Isaka ashake umugore wasengaga Yehova. Isaka na we ni yo nkunga yateye umuhungu we Yakobo, abahungu be bakaba barakomotsweho n’imiryango 12 y’Abisirayeli.

11. Amategeko ya Mose yarindaga ate Abisirayeli?

11 Nyuma yaho Yehova yagiranye isezerano n’abakomotse kuri Yakobo (waje kwitwa Isirayeli). Yabahaye Amategeko ya Mose yarindaga umugabo n’umugore muri gahunda yabo yo kuyoboka Yehova. Urugero, hariho amategeko yagengaga ishyingiranwa no gushaka abagore benshi, kandi Abisirayeli ntibari bemerewe gushakana n’abasengaga imana z’ibinyoma. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 7:3, 4.) Iyo abashakanye bagiranaga ibibazo bikomeye, akenshi byakemurwaga n’abakuru babo. Ibibazo by’ubuhemu, gufuha no kudashira amakenga uwo mwashakanye, byakemurwaga neza. Gutana byari byemewe, ariko na byo byari bifite amategeko abigenga. Umugabo yashoboraga gutana n’umugore we iyo yabaga yamubonyeho “ikintu kidakwiriye” (Guteg 24:1). Icyo ‘kintu kidakwiriye’ nticyasobanuwe, ariko birumvikana ko kitabaga ari ikintu cyoroheje.—Lewi 19:18.

NTUKARIGANYE UWO MWASHAKANYE

12, 13. (a) Mu gihe cya Malaki, abagabo bamwe bafataga bate abagore babo? (b) Muri iki gihe, umuntu wabatijwe aramutse atwaye umugabo cyangwa umugore w’abandi byagira izihe ngaruka?

12 Mu gihe cy’umuhanuzi Malaki, abagabo benshi b’Abayahudi bariganyaga abagore babo, bakabasenda bitewe n’impamvu izo ari zo zose. Abo bagabo birukanaga abagore bo mu busore bwabo, wenda bagira ngo bishakire abakiri bato cyangwa abapagani. Igihe Yesu yari ku isi, abagabo b’Abayahudi bari bakiriganya abagore babo, bakabasenda “ku mpamvu iyo ari yo yose” (Mat 19:3). Yehova yangaga abatanaga muri ubwo buryo.—Soma muri Malaki 2:13-16.

13 Muri iki gihe, ubuhemu nk’ubwo ntibushobora kwihanganirwa mu bagaragu ba Yehova. Ariko reka tuvuge ko umuntu wabatijwe atwaye umugabo cyangwa umugore w’abandi, agashyingiranwa na we bamaze kubona ubutane. Iyo atihannye acibwa mu itorero kugira ngo rikomeze kurangwa n’isuku (1 Kor 5:11-13). Aba agomba kubanza ‘kwera imbuto zikwiranye no kwihana’ kugira ngo agarurwe mu itorero (Luka 3:8; 2 Kor 2:5-10). Nubwo nta gihe cyagenwe kigomba gushira kugira ngo uwo muntu agarurwe mu itorero, ubwo buriganya ntibushobora kwirengagizwa nubwo budakunze kubaho mu bagaragu b’Imana. Bishobora kuba ngombwa ko hashira igihe kirekire, nk’umwaka cyangwa imyaka myinshi, kugira ngo uwo munyabyaha agaragaze ko yihannye by’ukuri. Kandi nubwo yagarurwa, aba agomba ‘kuzamurikira Imana ibyo yakoze.’—Rom 14:10-12; reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1980, ku ipaji ya 31-32 mu gifaransa.

ISHYINGIRANWA MU BAKRISTO

14. Amategeko ya Mose yari agamije iki?

14 Amategeko ya Mose yamaze imyaka isaga 1.500 ayobora Abisirayeli. Yatumaga abagize ubwoko bw’Imana bazirikana amahame akiranuka mu gihe bakemura ibibazo by’umuryango n’ibindi bibazo, kandi yarabarinze abageza kuri Mesiya (Gal 3:23, 24). Amategeko ya Mose amaze guseswa n’urupfu rwa Yesu, Imana yatangije gahunda nshya (Heb 8:6). Muri iyo gahunda nshya, hari ibintu byari byemewe mu Mategeko ya Mose bitari bicyemewe.

15. (a) Ni irihe hame rigenga ishyingiranwa mu itorero rya gikristo? (b) Ni ibihe bintu Umukristo yagombye gutekerezaho mu gihe ateganya gutana n’uwo bashakanye?

15 Igihe Yesu yasubizaga Abafarisayo, yababwiye ko Mose yemereye abagabo gusenda abagore babo, ariko ko ‘kuva mu ntangiriro atari uko byari bimeze’ (Mat 19:6-8). Bityo, Yesu yagaragaje ko amahame y’Imana arebana n’umuryango yari yarashyizweho muri Edeni, agomba gukurikizwa mu itorero rya gikristo (1 Tim 3:2, 12). Abashakanye bagomba kuba “umubiri umwe,” maze urukundo bakunda Imana n’urwo bakundana rugashimangira ubumwe bwabo. Ubutane bwemewe n’amategeko ariko budatewe n’ubusambanyi, ntibutuma umuntu yemererwa kongera gushaka (Mat 19:9). Icyakora umuntu ashobora guhitamo kubabarira mugenzi we wamuciye inyuma ariko akihana, nk’uko umuhanuzi Hoseya yababariye umugore we Gomeri wiyandarikaga. Yehova na we yababariye ishyanga rya Isirayeli ryishoye mu busambanyi bwo mu buryo bw’umwuka, ariko rikaza kwihana (Hos 3:1-5). Nanone iyo umuntu azi ko uwo bashakanye yamuciye inyuma akongera kugirana na we imibonano mpuzabitsina, biba bigaragaje ko yamubabariye kandi ntaba agifite impamvu ishingiye ku Byanditswe yo gutana na we.

16. Ni iki Yesu yavuze ku birebana n’ubuseribateri?

16 Yesu amaze kugaragaza ko ubusambanyi ari bwo bwonyine bushobora gutuma Abakristo b’ukuri batana, yavuze ko hari “abafite impano” y’ubuseribateri. Yongeyeho ati “ushaka kwemera ubwo buzima nabwemere” (Mat 19:10-12). Hari abantu benshi bahisemo gukomeza kuba abaseribateri kugira ngo bakorere Yehova nta birangaza. Abo bakwiriye kubishimirwa.

17. Ni iki cyafasha Umukristo gufata umwanzuro wo gushaka cyangwa kudashaka?

17 Mbere yo gufata umwanzuro wo gushaka cyangwa kudashaka, umuntu agomba kwigenzura mu mutima we akareba niba ashobora gukomeza kuba umuseribateri. Intumwa Pawulo na we yashishikarije abantu ubuseribateri. Icyakora yaravuze ati “ariko kubera ko ubusambanyi bwogeye, buri mugabo agire uwe mugore, na buri mugore agire uwe mugabo.” Yongeyeho ati “ariko niba badashoboye kwifata, nibashake, kuko ibyiza ari ugushaka kuruta kugurumanishwa n’iruba.” Gushaka bishobora gutuma umuntu yirinda kwikinisha cyangwa ubusambanyi. Ariko nanone umuntu agomba kureba imyaka afite, kuko Pawulo yavuze ati “ariko niba hari utekereza ko yitwara uko bidakwiriye ku birebana n’ubusugi bwe, niba yararenze igihe cy’amabyiruka, kandi ibyo akaba ari uko bikwiriye kugenda, nakore ibyo yifuza, nta cyaha yaba akoze. Nashake” (1 Kor 7:2, 9, 36; 1 Tim 4:1-3). Icyakora nta wagombye kwihutira gushaka bitewe n’uko yumva afite irari ryinshi rya gisore. Ashobora kuba atarakura bihagije ku buryo yasohoza inshingano z’urugo.

18, 19. (a) Ishyingiranwa rya gikristo ryagombye guhuza abantu bameze bate? (b) Mu gice gikurikira tuzasuzuma iki?

18 Ishyingiranwa rya gikristo ryagombye guhuza umugabo n’umugore biyeguriye Yehova kandi bamukunda n’umutima wabo wose. Nanone bagombye kuba bakundana cyane ku buryo bumva bifuza kubana akaramata. Birumvikana ko bazabona imigisha kubera ko bumviye inama yo gushakana n’“uri mu mwami gusa” (1 Kor 7:39). Kandi nta gushidikanya ko iyo bamaze gushakana, bemera ko Bibiliya ari yo itanga inama nziza kuruta izindi zituma bagira urugo rwiza.

19 Mu gice gikurikira, tuzasuzuma inama zo muri Bibiliya zishobora gufasha Abakristo bashakanye guhangana n’ingorane zo muri iyi “minsi y’imperuka,” aho abagabo n’abagore benshi bafite ingeso zishobora gusenya imiryango (2 Tim 3:1-5). Yehova yaduhaye Ijambo ry’agaciro ririmo ibyo dukeneye byose kugira ngo tugire urugo rwiza kandi rurangwa n’ibyishimo, mu gihe tugikomeje kugendana n’ubwoko bwe mu nzira igana ku buzima bw’iteka.—Mat 7:13, 14.