Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Ese inzozi zituruka ku Mana?

Ese inzozi zituruka ku Mana?

Ese Imana yagiye igeza ubutumwa ku bantu ikoresheje inzozi?

“[Umuhanuzi w’Imana] Daniyeli yeretswe ibintu mu nzozi aryamye ku buriri bwe. Nuko yandika ibyo yarose kandi abivuga byose uko byakabaye.”Daniyeli 7:1.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Imana yagiye igeza ubutumwa bw’ingenzi cyane ku bantu ikoresheje uburyo butandukanye. Mu bihe bya Bibiliya, hari igihe yanyuzaga ubwo butumwa mu nzozi. Icyakora, izo ntizari inzozi izi turota buri munsi, akenshi ziba zidasobanutse kandi zidafite shinge na rugero. Inzozi zaturukaga ku Mana zabaga zifututse kandi zikubiyemo ubutumwa bwumvikana. Urugero, umuhanuzi Daniyeli yeretswe mu nzozi uruhererekane rw’inyamaswa zigereranya uko ubwami bwari kuzagenda bukurikirana, uhereye mu gihe cya Babuloni ukageza muri iki gihe (Daniyeli 7:1-3, 17). Nanone Imana yabonekeye mu nzozi Yozefu w’i Nazareti wareraga Yesu, imubwira ko yagombaga guhungishiriza umugore we n’uwo mwana muri Egiputa. Ibyo byatumye Yesu aticwa n’Umwami Herode wari umugome. Igihe Herode yapfaga, Imana yabihishuriye Yozefu mu nzozi, inamusaba gusubirana n’umuryango we mu gihugu cyabo.Matayo 2:13-15, 19-23.

 Ese muri iki gihe Imana itugezaho ubutumwa ikoresheje inzozi?

“Ntimugatandukire ibyanditswe.”1 Abakorinto 4:6.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Inzozi zanditswe muri Bibiliya ni kimwe mu bigize Ijambo ry’Imana ryahishuriwe abantu. Muri 2 Timoteyo 3:16, 17 havuga ibirebana n’ibyo bintu Imana yaduhishuriye, hagira hati “ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka, kugira ngo umuntu w’Imana abe yujuje ibisabwa byose, afite ibikenewe byose kugira ngo akore umurimo mwiza wose.”

Bibiliya iduha “ibikenewe byose” kuko iduhishurira ibyo dukeneye kumenya ku Mana byose, ni ukuvuga imico yayo, amahame mbwirizamuco yayo n’umwanya dufite mu mugambi wayo werekeye isi. Ku bw’ibyo, Imana ntikigeza ubutumwa ku bantu ikoresheje inzozi. Niba twifuza kumenya iby’igihe kizaza n’ibyo Imana itwitezeho, ntitugomba ‘gutandukira ibyanditswe’ muri Bibiliya. Uretse n’ibyo, muri rusange abantu bose bashobora kubona icyo gitabo bakiga ibintu byinshi bigikubiyemo Imana yatumenyesheje, hakubiyemo n’inzozi.

Kuki dukwiriye kwiringira inzozi n’amayerekwa bikubiye muri Bibiliya?

“Abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.”2 Petero 1:21.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Inyinshi mu nzozi n’amayerekwa biboneka muri Bibiliya, byari ubuhanuzi bw’ibintu byari kuzabaho mu gihe kizaza. Igihe abanditsi ba Bibiliya bandikaga ubwo buhanuzi, bahaye abantu urubuga rwo kwigenzurira niba Ibyanditswe ari ukuri cyangwa niba ababyanditse baravuze ukuri. Ese ibyo banditse byaje kugaragara ko ari ukuri? Reka dufate urugero rw’ibyo Daniyeli yeretswe biboneka muri Daniyeli 8:1-7, bikaba byaranditswe ahagana ku iherezo ry’Ubwami bwa Babuloni.

Ubwo buhanuzi buri mu mvugo y’ikigereranyo, buvugwamo isekurume y’ihene yatuye hasi imfizi y’intama ikayinyukanyuka. Daniyeli ntiyigeze afindafinda, ashakisha ibisobanuro by’iryo yerekwa. Umumarayika w’Imana yaramubwiye ati “imfizi y’intama ifite amahembe abiri . . . , igereranya abami b’Abamedi n’Abaperesi. Naho isekurume y’ihene y’igikomo, igereranya umwami w’u Bugiriki” (Daniyeli 8:20, 21). Ibyabaye mu mateka bihamya ko Ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi bwasimbuye Babuloni mu gutegeka isi. Nyuma y’imyaka igera kuri magana abiri, Abamedi n’Abaperesi baguye mu maboko ya Alexandre le Grand w’u Bugiriki. Ubuhanuzi bwa Bibiliya, hakubiyemo n’ububoneka mu nzozi, burangwa n’isohozwa nk’iryo ritangaje. Icyo ubwacyo ni ikimenyetso kigaragaza ko Bibiliya itandukanye n’ibindi bitabo byose byera, kandi bituma tuyigirira icyizere.