Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese byararemwe?

Ijisho ry’agasimba ko mu mazi kameze nk’umuserebanya

Ijisho ry’agasimba ko mu mazi kameze nk’umuserebanya

● Hari agasimba ko mu mazi kameze nk’umuserebanya gafite ubushobozi butangaje bwo kwiyuburura. Ibice bigize umubiri wako, urugero nk’ingingo, ingirabika, amaguru ndetse n’umurizo, bishobora kongera kumera mu gihe byacitse. Ariko se ibyo bice by’umubiri biba byameze, biba ari byiza nk’ibya mbere? Abashakashatsi bavuga ko ibyo ari ukuri, cyane cyane ku birebana n’uduce tw’ijisho ry’ako gasimba tubonerana nk’ibirahuri.

Suzuma ibi bikurikira: Kugira ngo utwo dusimba twongere kugira uduce tw’ijisho tubonerana nk’ibirahuri, duhindura ingirabuzimafatizo z’imboni y’ijisho ryatwo, zikavamo ingirabuzimafatizo za twa duce tw’ijisho tubonerana nk’ibirahuri. Kugira ngo abahanga mu by’ibinyabuzima bamenye uko bigenda, bamaze imyaka 16 bakora ubushakashatsi ku itsinda ry’udusimba two muri ubwo bwoko two mu Buyapani. Bagiye bavana utwo duce mu jisho rya buri gasimba, kandi ibyo babikora incuro cumi n’umunani zose. Ariko nk’uko bari babyiteze, buri gihe ijisho ry’ako gasimba ryazanaga utundi duce dushya.

Ubwo bushakashatsi bwagiye kurangira twa dusimba dufite imyaka 30. Iyo myaka irenzeho itanu ku yo ubusanzwe utwo dusimba turama. Nyamara amaso yatwo yakoraga utundi duce dushya, kandi tukamera vuba nk’uko byari bimeze igihe twari tukiri duto. Uretse n’ibyo, kaminuza ya Dayton iri muri leta ya Ohio muri Amerika, yavuze ko uduce tw’ijisho twabaga twongeye kumera, “twabaga tumeze nk’uduce tw’ijisho tw’umwimerere twavanywe mu ijisho ry’agasimba gakuze.” Umuhanga mu by’ibinyabuzima witwa Panagiotis Tsonis, akaba ari mu itsinda ry’abahanga bakoze ubushakashatsi kuri utwo dusimba, yaravuze ati “byarandenze.” Yongeyeho ko utwo duce twabaga twongeye kumera, “nta nenge twari dufite.”

Abahanga mu bya siyansi bizera ko kuba ingingo z’ako gasimba zishobora kongera kumera mu gihe zacitse, bishobora kuzabafasha gusobanukirwa icyo bakora kugira ngo ingirabika z’umubiri w’umuntu zangiritse, na zo zongere kwisubiranya. Tsonis yaravuze ati “ako gasimba ni ko gashobora kudufasha gusobanukirwa neza ibibazo twibaza ku birebana no kwiyuburura, cyane cyane mu gihe umuntu ageze mu za bukuru.”

Ubitekerezaho iki ? Ese uduce tw’ijisho ry’ako gasimba dushobora kongera kumera, twabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa twararemwe?

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 25]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)

Uduce tw’ijisho “dusimbura utundi,” tuba tumeze nk’utw’umwimerere

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 25 yavuye]

Ifoto yo hejuru: © Vibe Images/Alamy; Ifoto yo hagati: © Juniors Bildarchiv/Alamy