Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese kurangwa n’ikizere bifite akamaro?

Ese kurangwa n’ikizere bifite akamaro?

Ese kurangwa n’ikizere bifite akamaro?

HARI umwana witwa Daniel wari ufite imyaka icumi kandi yari amaze umwaka arwaye kanseri. Abaganga bamuvuraga, abo mu muryango we hamwe n’inshuti ze, bose bumvaga ko atazakira. Ariko Daniel we yari afite ikizere ko azakira. Yatekerezaga ko nakura azaba umushakashatsi, agafatanya n’abandi kubona umuti wa kanseri. Icyatumaga adahangayika cyane ni uko yiteguraga kubonana n’umuganga w’umuhanga mu kuvura iyo kanseri yari arwaye. Ikibabaje ariko, uwo munsi ugeze wa muganga ntiyaje, kubera ko ikirere cyari kimeze nabi. Daniel yarihebye cyane, nyuma y’iminsi ibiri arapfa.

Inkuru ya Daniel yavuzwe n’umuganga wakoze ubushakashatsi, kugira ngo agaragaze ibibi byo kwiheba n’ibyiza byo kurangwa n’ikizere. Nawe ushobora kuba warumvise inkuru nk’izo. Hari igihe nk’umuntu aba ashaje cyane ari hafi gupfa, ariko hakaba hari ikintu kiza ategereje, urugero nko gusurwa n’abo mu muryango we cyangwa umunsi mukuru ukomeye. Akenshi iyo icyo kintu yari ategereje kimaze kuba, ahita apfa. Biba bitewe n’iki? Ese ibintu byiza aba ategereje kubona ni byo bituma akomeza kubaho?

Abashakashatsi benshi mu by’ubuvuzi bavuga ko iyo turangwa n’ikizere, turushaho kugira ubuzima bwiza. Ariko hari abatabyemera. Abashakashatsi bamwe bavuga ko nta bintu bifatika byemeza ko kurangwa n’ikizere bituma umuntu agira ubuzima bwiza. Bavuga ko kurangwa n’ikizere bidashobora gukiza umuntu indwara.

Kuva na kera, hari abantu bavugaga ko kurangwa n’ikizere nta cyo bimaze. Mu myaka myinshi cyane ishize, umuhanga w’Umugiriki witwa Aristote yavuze ko kurangwa n’ikizere ari nko kurota ku manywa. Nanone mu myaka ibarirwa mu magana ishize, umunyaporitiki w’Umunyamerika witwa Benjamin Franklin yaravuze ati: “Kurangwa n’ikizere ntibyabuza ushonje kwicwa n’inzara.”

None se ukuri ni ukuhe? Ese koko kurangwa n’ikizere ni ukurota ku manywa cyangwa bidufitiye akamaro, ku buryo byatuma tugira ubuzima bwiza n’ibyishimo?