Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Abana bakoresha terefone zigezweho—Igice cya 1: Ese umwana wange yagombye gutunga terefone igezweho?

Abana bakoresha terefone zigezweho—Igice cya 1: Ese umwana wange yagombye gutunga terefone igezweho?

 Muri iki gihe abana batunze terefone zigezweho a bagenda biyongera kandi abenshi bazikoresha bagira ngo bagere kuri interinete mu gihe ari bonyine. Ni akahe kaga umwana wawe ashobora guhura na ko bitewe no gukoresha terefone igezweho? Gutunga terefone igezweho byamugirira akahe kamaro? Yagombye kumara igihe kingana iki ayikoresha?

 Icyo wagombye kumenya

 Akamaro ko kugira terefone igezweho

  •   Zituma ababyeyi bumva batuje kuko baba bashobora kumenya uko abana babo bamerewe. Bethany ufite abana babiri yaravuze ati: “Iyi si yuzuyemo ibintu bibi. Ubwo rero ni iby’ingenzi ko abana bagira terefone kugira ngo bashobore kuvugana n’ababyeyi babo.”

     Umubyeyi witwa Catherine yongeyeho ati: “Hari porogaramu ushobora gushyira muri terefone yawe maze ukayihuza n’iy’umwana wawe, bigatuma umenya aho umwana wawe ari. Nanone niba atwaye imodoka ushobora kumenya umuvuduko arimo agenderaho.”

  •   Zifasha abana gukora imikoro yo ku ishuri. Umubyeyi witwa Marie yaravuze ati: “Hari igihe abarimu baha abana imikoro bakoresheje interinete kandi n’abana bakayikoresha mu gihe bavugana n’abarimu babo.”

 Akaga ko gutunga terefone zigezweho

  •   Kuyimaraho igihe kinini. Buri munsi abakiri bato bamara amasaha menshi kuri terefone. Icyakora ababyeyi na bo usanga igihe bamara kuri terefone kijya kungana n’icyo bamara baganira n’abana babo. Umuhanga witwa Thomas Kersting yaravuze ati: “Usanga mu ngo nyinshi abantu baba bameze nk’aho bataziranye kubera ko buri wese aba ahugiye kuri terefone.”

  •   Porunogarafiya. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ingimbi n’abangavu barenga kimwe cya kabiri, bareba porunogarafiya buri kwezi. Ibyo ntibitangaje kubera ko bashobora kuyireba bakoresheje terefone zabo. Umubyeyi witwa William ufite abana babiri yaravuze ati: “Iyo ababyeyi bahaye abana babo terefone zigezweho, bituma abo bana bashobora kureba porunogarafiya aho baba bari hose, kandi mu by’ukuri atari byo ababyeyi bifuzaga.”

  •   Terefone irabata. Usanga abantu benshi badashyira terefone hasi. Iyo batayifite barahangayika, bakabura icyo bafata n’icyo bareka, mbese bakamera nk’abarwayi. Hari ababyeyi bavuze ko iyo abana babo barimo gukoresha terefone baba bafite amahane. Carmen yaravuze ati: “Hari igihe iyo nshaka kuvugisha umuhungu wange ari kuri terefone, akambya agahanga kuko aba adashaka ko hari ikimurogoya.”

  •   Ibindi bintu biteje akaga. Umuntu ukoresha terefone igezweho aba ashobora guhura n’abantu bannyuzura bakoresheje interinete n’abohereza ubutumwa buvuga iby’ibitsina. Nanone bishobora gutuma arwara indwara zitandukanye ziterwa no guhora yunamye areba kuri terefone hamwe no kubura ibitotsi. Hari abakiri bato bajijisha ababyeyi babo bagashyira muri terefone zabo porogaramu itagize icyo itwaye, urugero nk’akamashini gakoreshwa mu kubara, maze iyo porogaramu igahisha ibyo badashaka ko ababyeyi babo babona.

     Umubyeyi witwa Daniel ufite umukobwa w’umwangavu yaravuze ati: “Muri make terefone igezweho ituma umwana abona ibintu byose biba kuri interinete, byaba ibibi cyangwa ibyiza.”

 Ibibazo ugomba kwibaza

  •   “Ese umwana wange akeneye terefone igezweho?”

     Bibiliya igira iti: “Umunyamakenga yitondera intambwe ze” (Imigani 14:15). Ukurikije uwo murongo, ibaze uti:

     “Ese birakwiriye ko mpa umwana wange terefone igezweho kugira ngo murindire umutekano kandi imufashe mu bindi bintu by’ingenzi? Ese nabanje gusuzuma ibyiza byo kumuha terefone igezweho n’akaga bishobora kumuteza? Ese hari ikindi kintu nasimbuza iyo terefone igezweho?”

     Hari umubyeyi witwa Todd wavuze ati: “Ushobora kugurira umwana wawe terefone isanzwe kuko mushobora kuyivuganiraho kandi mukandikirana. Nanone irahendutse kuruta terefone igezweho.”

  •   “Ese umwana wange ashobora kuyikoresha neza?”

     Bibiliya igira iti: “Umutima w’umunyabwenge uri iburyo bwe” (Umubwiriza 10:2). Ukurikije uwo murongo, ibaze uti:

     “Ni iki cyanyemeza ko umwana wange azayikoresha neza? Ese ubusanzwe umwana wange anyisanzuraho akambwira ibimuri ku mutima byose? Ese buri gihe umwana wange ambwiza ukuri, wenda ntampishe inshuti ze? Ese ubusanzwe amara igihe kingana iki areba tereviziyo, akoresha tabureti cyangwa mudasobwa?” Umubyeyi witwa Serena yaravuze ati: “Terefone igezweho ni igikoresho gifite akamaro ariko nanone gishobora guteza akaga gakomeye. Ubwo rero jya ureba neza niba umwana wawe ukiri muto azashobora kuyikoresha neza.”

  •   “Ese niteguye kumufasha?”

     Bibiliya igira iti: “Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo” (Imigani 22:6). Ukurikije uwo murongo, ibaze uti:

     “Ese nsobanukiwe neza uko terefone igezweho ikora ku buryo nabisobanurira umwana wange bikamurinda akaga yamuteza? Ese nzi uko nafunga ibintu bimwe na bimwe byo muri iyo terefone ku buryo umwana wange atabigeraho? Nafasha nte umwana wange gukoresha neza terefone?” Umubyeyi witwa Daniel twigeze kuvuga yaravuze ati: “Ababyeyi benshi baha abana babo terefone zigezweho ariko ntibagenzure uko bazikoresha.”

 Icyo wazirikana: Ababyeyi bagomba gutoza abana babo gukoresha neza terefone zigezweho. Hari igitabo cyavuze ko abana bakoresha nabi terefone cyanecyane iyo ari bonyine.

a “Terefone zigezweho” zivugwa muri iyi ngingo, ni izishobora gukoresha interinete.