Soma ibirimo

Amafoto yo mu Bwongereza (Igice cya 7: Nzeri 2018—Gashyantare 2019)

Amafoto yo mu Bwongereza (Igice cya 7: Nzeri 2018—Gashyantare 2019)

Aya mafoto agaragaza ukuntu imirimo yo kubaka ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Bwongereza yagenze, kuva muri Nzeri 2018 kugeza muri Gashyantare 2019.

  1. Inzu ya ruguru ikorerwamo imirimo itandukanye

  2. Inzu yo hepfo ikorerwamo imirimo itandukanye

  3. Inzu y’ibiro

  4. Inzu y’amacumbi ya A

  5. Inzu y’amacumbi ya B

  6. Inzu y’amacumbi ya C

  7. Inzu y’amacumbi ya D

  8. Inzu y’amacumbi ya E

  9. Inzu y’amacumbi ya F

25 Nzeri 2018—Inzu y’amacumbi ya A

Ikipe y’abubatsi irimo ishyiraho itiyo nini cyane y’amazi azakoreshwa muri icyo kigo, hifashishijwe imashini ebyiri zabigenewe. Inzu igaragara hakurya ni iy’ibiro.

26 Nzeri 2018—Inzu yo hepfo ikorerwamo imirimo itandukanye

Barimo bashyiraho ibikoresho by’ubwubatsi byabigenewe byomekwa ku nkuta. Hatoranyijwe amabara atandukanye y’ibyo bikoresho mu rwego rwo guhuza n’uko aho hantu hateye.

27 Nzeri 2018—Inzu yo hepfo ikorerwamo imirimo itandukanye

Abubatsi barimo banogereza aho bamaze kumena beto bifashishije imashini zabigenewe.

4 Ukwakira 2018—Inzu y’ibiro

Ifoto yafatiwe mu kirere mu gice cy’amajyaruguru y’iburasirazuba bw’ikibanza. Hino imbere: abubatsi barimo batunganya ahazashyirwa parikingi y’abashyitsi. Sharupante y’ibyuma izakoreshwa mu gusakara ikirongozi gihuza inzu zombi z’ibiro, ahagana ibumoso, yararangiye. Inzu ya ruguru n’iyo hepfo zikorerwamo imirimo itandukanye, zigaragara hakurya.

10 Ukwakira 2018—Ikibanza

Hafi y’inzu y’amacumbi ya A: umukozi urimo areba ko ubusitani butunganyijwe uko bikwiriye. Kubera ko ubusitani bwatewe mbere y’uko imirimo yo kubaka itangira, amazu azuzura ibiti n’ibindi bimera byarafashe.

31 Ukwakira 2018—Inzu y’amacumbi ya F

Abashinzwe iby’amarangi barimo basiga irangi ryabigenewe muri parikingi. Uyu w’ibumoso, yambaye inkweto zihariye, kuko zitishushanya aho bamaze gusiga. Iri rangi barimo basiga ridapfa gukoboka cyangwa ngo ryangizwe n’amavuta, ni ryo rikwiranye n’ahantu nk’aha ho guparika imodoka.

6 Ugushyingo 2018—Inzu yo hepfo ikorerwamo imirimo itandukanye

Abakozi barimo bapima kandi bagakata imigozi izaba ifashe ibyuma bishyushya ahantu hagari ho gukorera.

6 Ugushyingo 2018—Inzu y’ibiro

Abubatsi barimo basiga mu nzu y’ibiro irangi ribanza. Ibi bintu bigaragara hejuru yabo, ni imashini zitanga ubukonje n’ubushyuhe cyangwa umuyaga zifunitse mu mashashi y’umukara.

8 Ugushyingo 2018—Inzu y’ibiro

Abubatsi barimo bateranya ibyuma byubatse igisenge cy’aho bakirira abantu.

7 Ukuboza 2018—Inzu y’ibiro

Abubatsi barimo bashyira ibirahure binini ku cyumba cyo kuriramo no ku cyumba cyo guteraniramo bifashishije imashini yabigenewe.

10 Ukuboza 2018—Inzu y’ibiro

Abakora imirimo irebana n’ibya tekiniki barimo batunganya imitwe y’insinga. Ugereranyije, muri buri dari ry’iyo nzu y’ibiro y’amagorofa ane, hazanyuramo insinga zireshya n’ibirometero 50. Uburyo iryo dari ryubatse, buzorohereza abubatsi mu gihe haba hari icyo bateganya guhindura mu gihe kiri imbere.

26 Ukuboza 2018—Inzu y’amacumbi ya A

Abo mu ikipe y’ubutabazi barimo bitoza uko batabara mu gihe hagize uhanuka ku gikwa, agafatwa n’imikandara yambaye yabigenewe.

8 Mutarama 2019—Inzu y’ibiro

Abakozi barimo batunganya ahazasaswa amapave. Iruhande rw’aho, hari imashini nto icukura ahazaterwa indabyo zihabereye.

9 Mutarama 2019—Inzu ikorerwamo imirimo itandukanye

Ifoto yafatiwe mu kirere. Ibyuma bitanga ingufu ziturutse ku mirase y’izuba byashyizwe ku bisenge by’amazu akorerwamo imirimo itandukanye, no ku nzu y’ibiro.

17 Mutarama 2019—Inzu y’ibiro

Umukozi wo mu ikipi ikora finisaje arimo ashyira amakaro mu kirongozi cy’igorofa rya gatatu. Biriya bintu bijya gusa n’umuhondo bishashe hagati y’amakaro n’isima, kandi biyarinda kunyerera mu gihe ibyo arambitseho bivuye mu mwanya wabyo.

21 Mutarama 2019—Aho abakozi baba

Abakozi bafatira amafunguro muri iki cyumba cyo kuriramo cy’agateganyo. Aha harira abantu bagera ku gihumbi buri munsi, mu byiciro bitatu.

30 Mutarama 2019—Inzu y’ibiro

Amakamyo atwaye ibikoresho anyura hafi y’inzu y’ibiro. Ahagana iburyo, hari ibintu byabigenewe byashyizwe ku ibaraza kugira ngo mu cyumba cyo kuriramo n’icyo guteraniramo haboneke agacucu mu gihe k’izuba.

30 Mutarama 2019—Inzu y’ibiro

Abo mu ikipe ikora finisaje, barimo bashyiraho tapi muri gahunda idasanzwe y’abavoronteri. Amatorero yose yo mu Bwongereza no muri Irilande yasabwe kujya yohereza abavoronteri bo gufasha umunsi umwe. Kugeza mu mpera za Gashyantare, hari hamaze kuza abavoronteri basaga 5.500.

12 Gashyantare 2019—Inzu yo hepfo ikorerwamo imirimo itandukanye

Abubatsi barimo bubaka urukuta rurerure rutandukanya ibyumba mu nzu. Inkingi zijya gusa n’umuhondo zigaragara aha, ni izerekana aho barimo bakorera, batagomba kurenga.

20 Gashyantare 2019—Inzu y’ibiro

Abakozi barimo basukura aho bazajya bakirira abantu, hamaze kubakwa.