Uratumiwe

Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu

Ku wa kane, tariki ya 2 Mata 2026

Turifuza kugutumira muri izi gahunda uko ari ebyiri

Disikuru yihariye

“Ni nde uzatuma isi yongera kuba nziza?”

Menya uko isi izaba nziza n’uko abantu bazabaho neza mu gihe kizaza.

Shakisha aho disikuru yihariye izabera

Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu

Kuri uwo munsi wihariye, Abahamya ba Yehova bibuka urupfu rwa Yesu nk’uko yabitegetse.—Luka 22:19.

Ibibazo abantu bakunze kwibaza

Ni nde utumiwe?

Buri wese aratumiwe. Uzazane n’umuryango wawe.

Izo gahunda zizamara igihe kingana iki?

Disikuru yihariye izamara iminota mirongo itatu. Izakurikirwa n’ikiganiro kimara isaha imwe, aho abaje mu materaniro batanga ibitekerezo ku ngingo runaka yo muri Bibiliya.

Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu rwo ruzamara isaha imwe.

Bizabera he?

Niba wifuza kumenya aho bizabera, kanda kuri linki zikurikira “Shaka aho Urwibutso ruzabera” cyangwa “Shakisha aho disikuru yihariye izabera.”

Ese hari ikintu nzasabwa nyuma yo kuza?

Oya.

Ese hari amaturo yakwa?

Oya. Nta maturo twaka mu materaniro yacu.​​—⁠Matayo 10:​8.

Ese hari imyambaro itegetswe kwambarwa?

Oya. Icyakora, Abahamya ba Yehova bagerageza kwambara mu buryo bwiyubashye.

Ni ibiki bizaba kuri uwo munsi w’Urwibutso?

Ayo materaniro atangizwa kandi agasozwa n’indirimbo n’isengesho ritangwa n’umwe mu Bahamya ba Yehova. Nanone hatangwamo ikiganiro gisobanura uburyo urupfu rwa Yesu ari ingenzi n’ukuntu ibyo Imana na Yesu badukoreye bidufitiye akamaro.

Niba wifuza kumenya byinshi, reba ingingo iri ku rubuga rwa jw.org, ivuga ngo: “Kuki Abahamya ba Yehova bizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba mu buryo butandukanye n’andi madini?

Urwibutso rwo mu gihe kiri imbere ruzaba ryari?

2026: Ku wa Kane, tariki ya 2 Mata

2027: Ku wa Mbere, tariki ya 22 Werurwe

2028: Ku Cyumweru, tariki ya 9 Mata

Niba wifuza kumenya ibindi, reba videwo zikurikira:

Kwibuka urupfu rwa Yesu

Menya ibizakorwa kuri uwo munsi w’urwibutso, unarebe muri make uko urupfu rwa Yesu ruzatuma tugira ubuzima bwiza mu gihe kiri imbere.

Kuki Yesu yapfuye?

Ushobora kuba usanzwe uzi ko Yesu yapfuye kubera ibyaha byacu. Ariko se urupfu rw’umuntu umwe rwagirira akamaro abantu babarirwa muri za miriyoni?

Vanaho urupapuro rw’ubutumire mu buryo butandukanye.