UMUNARA W’UMURINZI Nyakanga 2013 | Ese hari idini wagirira icyizere?
Kugirira idini icyizere bigora abantu benshi bitewe n’uko bigeze gutenguhwa. Menya byinshi ku birebana n’idini ukwiriye kugirira icyizere.
INGINGO Y'IBANZE
Kuki wagombye gusuzuma imyizerere y’idini ryawe?
Kugira ngo uzabone ubuzima bw’iteka cyangwa agakiza, iryo dini rizabigiramo uruhare.
INGINGO Y'IBANZE
Ese wagirira icyizere idini ryishakira amafaranga?
Ese amadini y’iwanyu akoresha uburyo bweruye cyangwa bufifitse kugira ngo abone amafaranga? Ese Bibiliya ishyigikira ubwo buryo?
INGINGO Y'IBANZE
Ese wagirira icyizere idini ryivanga mu ntambara?
Yesu yigishije abigishwa be gukunda bagenzi babo. Ese amadini yo muri iki gihe yubahiriza iryo tegeko?
INGINGO Y'IBANZE
Ese wagirira icyizere idini ryataye umuco?
Abayobozi b’amadini benshi ntibatanga urugero rwiza ku birebana no gukurikiza amahame mbwirizamuco. Ese Imana ishishikazwa n’uko abantu bagendera ku mahame mbwirizamuco?
INGINGO Y'IBANZE
Ese hari idini wagirira icyizere?
Niba hari idini ryigeze kuguhemukira, biragoye kugira idini ugirira icyizere. Kwiga Bibiliya byagufasha bite?
IBANGA RYO KUGIRA IBYISHIMO MU MURYANGO
Uko wagira urugo rwiza mu gihe wongeye gushaka
Iyo wongeye gushaka ushobora guhura n’ibibazo utari warigeze uhura na byo ushaka bwa mbere. Mwakora iki ngo mugire urugo rwiza?
EGERA YEHOVA
Yuzuza ‘imitima yacu umunezero’
Buri munsi Imana igirira abantu neza, ndetse na ba bandi b’indashima kurusha abandi.
BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU
“Sincyumva ko ngomba guhindura isi”
Ni mu buhe buryo kwiga Bibiliya byafashije umuntu waharaniraga ko ibintu bihinduka, kubona icyatuma abantu babona ibyishimo nyakuri?
IBIGANIRO BAGIRANA NA BAGENZI BABO
Ese koko Imana izi imibabaro duhura na yo?
Iyo abantu babonye imibabaro bahura na yo bibaza niba Imana ibaho. Ijambo ry’Imana ritanga igisubizo.
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Nta cyo abantu batakoze ngo badasaza, ariko nta n’umwe wigeze abaho iteka. Kubera iki?
Ibindi wasomera kuri interineti
Kuki Abahamya ba Yehova babwiriza abantu basanzwe bafite idini?
Ni iki gituma tubwiriza abantu bafite amadini yabo?

