Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

EGERA IMANA

Yuzuza ‘imitima yacu umunezero’

Yuzuza ‘imitima yacu umunezero’

Ese Yehova atwitaho koko? Ese yita ku bibazo abatuye isi bahura na byo? Igisubizo Bibiliya itanga kuri icyo kibazo kirahumuriza rwose. Igaragaza ko Imana yita ku bantu kandi ko yifuza ko twishimira ubuzima. Buri munsi Imana igirira abantu ineza, yewe na ba bandi b’indashima kurusha abandi. Reka dusuzume amagambo intumwa Pawulo yavuze.—Soma mu Byakozwe 14:16, 17.

Igihe Pawulo yahaga disikuru abari batuye mu mugi wa Lusitira batasengaga Imana, yaravuze ati “mu bihe byashize, [Imana] yemereye amahanga yose kugendera mu nzira yishakiye, nubwo mu by’ukuri itasigariye aho idafite ikiyihamya kuko yabagiriraga neza, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha ibihe by’imyaka birumbuka n’ibyokurya byinshi, kandi ikuzuza imitima yanyu umunezero.” Ayo magambo Pawulo yabwiraga abari bamuteze amatwi asobanura iki?

Abaturage bo mu mugi wa Lusitira bashoboraga gusobanukirwa ayo magambo ya Pawulo bitabagoye. Bari abahinzi, bakaba mu karere gafite ubutaka bunese kandi burumbuka cyane. Ariko nk’uko Pawulo yabibibukije, Imana ni yo igusha imvura kandi ni yo itanga ibihe by’imyaka birumbuka. Ku bw’ibyo, igihe cyose babaga basaruye imyaka myinshi kandi bakarya neza, babaga babikesha ineza y’Imana.

Amagambo Pawulo yabwiye abantu b’i Lusitira atwigisha amasomo y’ingenzi ku birebana na Yehova Imana.

Yehova yaduhaye umudendezo wo kwihitiramo ibyo dushaka. Zirikana ko Yehova yemereye abantu bo mu mahanga yose ‘kugendera mu nzira bishakiye.’ Hari igitabo gifasha abahinduzi ba Bibiliya cyavuze ko iyo mvugo ishobora kumvikanisha “gukora ibibanogeye” cyangwa “ibyo batekereza ko ari byiza kurusha ibindi.” Nta muntu Yehova ahatira kumusenga. Yaduhaye umudendezo wo kwihitiramo ibyo dushaka, ni ukuvuga ubushobozi bwo kwihitiramo uko tugomba kubaho.—Gutegeka kwa Kabiri 30:19.

Yehova ashaka ko tumumenya. Pawulo yavuze ko Imana “itasigariye aho idafite ikiyihamya.” Cya gitabo tumaze kuvuga, cyagaragaje ko ayo magambo ashobora guhindurwa ngo “Imana yasobanuriye abantu uko iteye.” Ibyo Imana yaremye bigaragaza mu buryo budashidikanywaho “imico yayo itaboneka” hakubiyemo ineza, ubwenge, imbaraga n’urukundo (Abaroma 1:20). Bibiliya igaragaza neza uko Yehova ateye (2 Timoteyo 3:16, 17). Ese ibyo ntibyerekana ko yifuza ko tumumenya?

Buri munsi Imana igirira abantu neza, ndetse na ba bandi b’indashima kurusha abandi

Yehova ashaka ko tugira ibyishimo. Pawulo yavuze ko Imana ‘iduha ibyokurya byinshi, kandi ikuzuza imitima [yacu] umunezero.’ Yewe n’umunyabyaha utazi Yehova ashobora kurya ibyokurya akunda, kandi akishimira ubuzima mu rugero runaka. Icyakora Imana ishaka ko tugira ibyishimo nyakuri kandi birambye. Ibyo tuzabigeraho ari uko gusa twize ukuri ku birebana na yo, kandi tugashyira mu bikorwa ibyo twiga.—Zaburi 144:15; Matayo 5:3.

Twese Yehova atugirira neza buri munsi. Turagutera inkunga yo kwiga byinshi kurushaho ku birebana n’uko wagaragaza ko ushimira iyo Mana iguha ‘ibyokurya byinshi, kandi ikuzuza umutima wawe umunezero.’

Aho wasoma muri Nyakanga

Ibyakozwe 11–28