UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Nyakanga 2015
Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 31 Kanama kugeza ku ya 27 Nzeri 2015.
Bitanze babikunze mu Burusiya
Soma ibirebana n’Abakristo b’abaseribateri n’abashatse bimukiye mu Burusiya gukorera ahakenewe ababwiriza benshi. Bitoje kwishingikiriza kuri Yehova cyane kurusha mbere.
Wakora iki kugira ngo paradizo turimo irusheho kuba nziza?
Paradizo y’ikigereranyo itandukaniye he n’urusengero rw’ikigereranyo? “Paradizo” Pawulo yabonye ari “mu ijuru rya gatatu” yerekeza ku ki?
Gukorera Yehova mu ‘minsi y’amakuba’
Ni iki cyagufasha gukomeza kugira ukwizera gukomeye kandi ugakomeza kugira ishyaka mu murimo wa Yehova? Reba inkuru z’abagaragu ba Yehova bari bageze mu za bukuru bo mu bihe bya kera bamukoreye bishimye.
‘Gucungurwa kwanyu kuregereje’
Ni ubuhe butumwa buzatangazwa umubabaro ukomeye nutangira? Muri icyo gihe bizagendekera bite abasutsweho umwuka?
Ese ni ngombwa ko abantu babona ibyo ukora?
Urugero rwa Besaleli na Oholiyabu rudufasha gusobanukirwa ko Yehova abona ibyo dukora nubwo nta wundi muntu waba ubibona.
Komeza kuba umuyoboke w’Ubwami bw’Imana w’indahemuka
Abakristo bakwitoza bate kuba indahemuka kuri Yehova no ku Bwami bwe?
Ni ho dusengera Yehova
Twagaragaza dute ko twubaha aho duteranira? Amafaranga yo kubaka Amazu y’Ubwami no kuyitaho ava he?
Ese wari ubizi?
Bibiliya ivuga ko uduce tumwe na tumwe tw’Igihugu cy’Isezerano twarimo amashyamba. Ese ko muri iki gihe nta mashyamba menshi akihaba, ibyo Bibiliya ivuga ni ukuri?