Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gukorera Yehova mu ‘minsi y’amakuba’

Gukorera Yehova mu ‘minsi y’amakuba’

ERNST * uri mu kigero cy’imyaka 70 yavuze ababaye ati “ibibazo by’uburwayi bigenda birushaho kumbangamira.” Ese nawe ufite ikibazo nk’icyo? Niba ugeze mu za bukuru kandi ukaba wumva utagifite amagara mazima n’imbaraga, ushobora kuba wumva ko ibivugwa mu Mubwiriza igice cya 12 byagusohoreyeho. Mu murongo wa 1, imyaka y’iza bukuru yiswe “iminsi y’amakuba.” Ariko kandi, ibyo ntibishaka kuvuga ko ibintu byakurangiranye. Ushobora gukomeza gukorera Yehova wishimye.

MUKOMEZE KUGIRA UKWIZERA GUKOMEYE

Bavandimwe na bashiki bacu dukunda mugeze mu za bukuru, hari abagaragu ba Yehova bo mu bihe bya kera na bo bahuye n’ibibazo nk’ibyo muhanganye na byo. Urugero, igihe Isaka, Yakobo na Ahiya bari bageze mu za bukuru, bari batakibona (Intang 27:1; 48:10; 1 Abami 14:4). Sara yivugiye ko yumvaga ‘ashaje’ (Intang 18:11, 12). Igihe Umwami Dawidi yari ageze mu za bukuru, ntiyari ‘agisusurukirwa’ (1 Abami 1:1). Barizilayi wari umukire ntiyari akiryoherwa n’ibyokurya cyangwa ngo anyurwe n’indirimbo (2 Sam 19:32-35). Aburahamu na Nawomi bombi bari barapfakaye.—Intang 23:1, 2; Rusi 1:3, 12.

Ni iki cyatumye buri wese muri bo akomeza kubera Yehova indahemuka kandi agakomeza kugira ibyishimo? Igihe Aburahamu yari ageze mu za bukuru, kuba yarizeraga amasezerano y’Imana ‘byaramukomeje’ (Rom 4:19, 20). Natwe tugomba kugira ukwizera gukomeye. Ukwizera nk’uko ntiguterwa n’imyaka dufite, ubushobozi bwacu cyangwa imimerere turimo. Urugero, no mu gihe umukurambere Yakobo yari yaratangiye kugira intege nke, atakibona kandi atakiva mu buriri, yagaragaje ko yizeraga cyane amasezerano y’Imana (Intang 48:1-4, 10; Heb 11:21). Ines ufite imyaka 93 arwaye indwara ituma imikaya idakora neza. Nubwo bimeze bityo, yagize ati “numva Yehova ampa imigisha buri munsi. Nta munsi uhita ntatekereje kuri Paradizo. Ibyo bituma nkomeza kurangwa n’icyizere.” Mbega ukuntu atubera urugero rwiza!

Gusenga, gusuzuma Ijambo ry’Imana no kujya mu materaniro bituma ukwizera kwacu kurushaho gukomera. Umuhanuzi Daniyeli wari ugeze mu za bukuru yasengaga incuro eshatu ku munsi, kandi yakomezaga kwiga Ijambo ry’Imana (Dan 6:10; 9:2). Ana wari ugeze mu za bukuru ari n’umupfakazi “ntiyigeraga abura mu rusengero” (Luka 2:36, 37). Iyo ujya mu materaniro igihe cyose ubishoboye kandi ukayifatanyamo uko ushoboye kose, biragukomeza bigakomeza n’abateranye bose. Ikindi kandi, Yehova yishimira amasengesho umutura, nubwo waba udashobora gukora ibyo wifuza byose.—Imig 15:8.

Jya utera abandi inkunga

Bavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka, benshi muri mwe muba mwifuza kureba neza, gushobora gusoma ndetse no kugira imbaraga zihagije zo kujya mu materaniro. Icyakora, bigenda birushaho kubagora ndetse wenda bikabananira burundu. Ni iki mwakora? Mujye mukoresha ubundi buryo bwose mushobora kubona. Hari benshi badashobora kujya mu materaniro ariko bakayakurikira kuri telefoni. Nubwo Inge ufite imyaka 79 atakibona neza, ategura ibiri bwigwe mu materaniro yifashishije impapuro umuvandimwe wo mu itorero ryabo aba yamucapiye mu nyuguti nini cyane.

Wenda wowe ubona igihe, nubwo abandi bo bakibuze. Ushobora kugikoresha wumva ibintu byafashwe amajwi. Urugero, wakumva Bibiliya, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, za disikuru na darame. Nanone kandi, ushobora gufata iya mbere ugaterefona bagenzi bawe muhuje ukwizera, ukagira impano yo mu buryo bw’umwuka ubaha maze ‘mugaterana inkunga.’—Rom 1:11, 12.

MUKOMEZE GUKORA UMURIMO W’IMANA

Jya ubwiriza

Christa uri mu kigero cy’imyaka 85, yavuganye intimba ati “iyo utagishoboye gukora nk’ibyo wakoraga mbere, wumva bikubabaje cyane.” None se abageze mu za bukuru bakora iki kugira ngo bakomeze kugira ibyishimo? Peter ufite imyaka 75 yagize ati “umuntu yabigeraho akomeza kurangwa n’icyizere, ntahore atekereza ku byo atagishoboye gukora, ahubwo akishimira gukora ibyo ashoboye.”

Ese hari ubundi buryo ubona wabwirizamo? Heidi ntagishobora kujya kubwiriza ku nzu n’inzu. Kubera iyo mpamvu, igihe yari mu kigero cy’imyaka 80 yize gukoresha orudinateri kugira ngo ajye abwiriza akoresheje amabaruwa. Hari ababwiriza bageze mu za bukuru bicara mu busitani abantu baruhukiramo cyangwa aho za bisi zihagarara, bakabwiriza abo bahahurira. Ese niba uba mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru, ntiwajya ubwiriza abaganga bakwitaho n’abo mubana?

Jya wakira abashyitsi

Igihe Umwami Dawidi yari ageze mu za bukuru, yateje imbere gahunda yo gusenga Imana y’ukuri. Yatanze amafaranga yo kubaka urusengero kandi ategura abari kugira uruhare mu mirimo yo kurwubaka (1 Ngoma 28:11–29:5). Nawe ushobora gukurikiranira hafi ibintu bikorwa n’abavandimwe bo hirya no hino ku isi mu murimo w’Ubwami, maze ukawushyigikira uko ushoboye kose. Kuki se utashyigikira abapayiniya cyangwa abandi babwiriza bo mu itorero ryanyu barangwa n’ishyaka, ubabwira amagambo abatera inkunga, ubaha impano, cyangwa ubatumira mukagira akantu musangira? Mu masengesho yawe ushobora gusabira abakiri bato n’abagize imiryango, abari mu murimo w’igihe cyose, abarwaye n’abafite inshingano ziremereye.

Ufite agaciro kenshi kandi n’umurimo ukora ni uko. Bavandimwe namwe bashiki bacu mugeze mu za bukuru, Data wo mu ijuru ntazigera abatererana (Zab 71:9). Yehova arabakunda cyane kandi abona ko mufite agaciro. Vuba aha, twese tuzajya dukura ariko tudahura n’amakuba. Tuzakomeza gukorera Imana yacu Yehova iteka ryose, dufite imbaraga n’amagara mazima.

^ par. 2 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.