INYAMASWA
Inyamaswa idasanzwe yo mu bwoko bw’impala
“IYO nyamaswa ntisanzwe kandi kuyireba biteye ubwoba. Kuki ari ndende cyane kandi ikagira umutwe usongoye?” Abantu benshi bemeranya n’ayo magambo yanditswe n’umushakashatsi wo mu kinyejana cya 19 witwa Henry David Thoreau. Kuba iyo nyamaswa igaragara nabi kandi abantu bakaba badakunze kuyibona, byatumye bamwe bumva ko nta wakwifuza guhura na yo kandi ko uba ubona isa n’iyataye ubwenge. Ese ibyo ni ukuri? Abashakashatsi bo muri Amerika ya Ruguru, muri Aziya n’u Burayi bavumbuye ibintu byinshi biranga iyo nyamaswa idasanzwe.
Nta wahakana ko iyo nyamaswa ari inyambaraga. Nubwo iyo nyamaswa bakunze kwita umwami w’ishyamba ifite amaguru maremare atuma iba mbi, ayo maguru ayifasha kwitabara iyo itewe n’ibirura byinshi. Imenya koga nyuma y’iminsi mike ivutse, kandi ishobora koga ahantu harehare cyane. Nanone ishobora kwibira mu mazi ikagera nko muri metero 6, ishaka kurya ibyatsi byo hasi mu mazi.
Iyo nyamaswa ishobora guhindukiza amaso ikareba ibiri inyuma bitabaye ngombwa ko ihindukiza umutwe. Izuru ryayo na ryo riyigirira akamaro. Abashakashatsi bavuze ko kuba imyenge y’amazuru yayo itegeranye, bituma igira ubushobozi budasanzwe bwo guhunahuna ikamenya ibintu biyikikije. Ikindi kintu cyiyongera ku byumviro byayo ni amatwi yayo. Amatwi yayo yumva ibintu biturutse mu mpande zose, kandi ishobora kumva ijwi rya mugenzi wayo iri ku birometero 3.
Hari umwanditsi wavuze ko ibyana by’iyo nyamaswa “na byo bishishikaje,” bikagira amatsiko kandi ntibigire amakenga. Ibyo byana byitabwaho kandi bikarindwa na za nyina. Iyo hagize izindi nyamaswa zitera ibyo byana, urugero nk’ibirura, idubu cyangwa abantu, za nyina zihita zitabara. Amaherezo iyo icyana kimaze kugira nk’umwaka, na nyina ikaba imaze kongera guhaka, icyuka inabi kandi ikacyirukana kugira ngo gitangire kwirwanaho.
UKO ZIBAHO MU MAJYARUGURU
None se ko izo nyamaswa zo mu bwoko bw’impala zitungwa n’ibyatsi gusa, zirya iki mu gihe cy’urubura? Ku ruhande rumwe, zirya byinshi mu gihe cy’ubushyuhe maze zikizigamira. Izo nyamaswa, zishobora kurya ibiro 23 by’ibyatsi ku munsi, aho ibyo byatsi byaba biri hose, haba ku burebure bwa metero 3 uvuye ku butaka, cyangwa hasi mu mazi. Iyo ibyo yariye bigeze mu gifu kigizwe n’ibice bine, kirabigogora kigakuramo intungamubiri gikeneye n’ibinure kizakenera. Icyakora hari akandi kaga izo nyamaswa zikunze guhura na ko.
Izo nyamaswa zihura n’ikibazo cy’ubukonje bwinshi n’urubura. Mu gihe cy’itumba zirinda kuva aho ziri kandi ntizikore byinshi kugira ngo zigumane ubushyuhe, dore ko zifite ubwoya bumeze nk’ikoti bwo kubizifashamo. Guhunga ibirura biba bizugarije ntibyoroshye, ariko ahanini abahigi n’abashoferi ni bo bateje akaga.
Zikunda kurya umunyu baba basutse ku mihanda yo mu majyaruguru kugira ngo ushongeshe urubura. Icyakora abashoferi bakunda kugonga izo nyamaswa, bitewe n’uko zifite ubwoya bw’umukara kandi zikaba zikunda kwambuka umuhanda izuba rimaze kurenga. Ibyo bituma habaho impanuka, maze izo nyamaswa n’abantu bikahasiga ubuzima.
NI INYAMASWA ISHIMISHIJE
Hari ababonye izo nyamaswa zikina n’imiraba y’inyanja kandi zogera mu mashyuza zishimye. Iyo ikigabo cyimya ikigore uba ubona byizihiwe, kandi wakwitegereza ukuntu icyana cyitabwaho na nyina ukabona na byo bishimishije. Ibyana by’izo nyamaswa abantu boroye, bigera aho bigashyikirana na ba nyirabyo, nk’uko umwana ashyikirana na nyina. Dogiteri Valerius Geist, yaravuze ati “iyo nyamaswa ifite isura idashamaje ishobora gufata ibyo bayitoje vuba, kandi ikarangwa n’urukundo n’ubudahemuka.”
Inyana zazo zigira amatsiko kandi ntizigira amakenga
Icyakora hari ikintu umuntu agomba kwitondera: izo nyamaswa zigira imbaraga nyinshi. Nuhurira na zo mu ishyamba uzagaragaze ko uzubashye kandi uzihe rugari. Wagombye kuzigendera kure, cyane cyane mu gihe ibyana byazo biri hafi aho. Icyakora, izere ko nubwo waba uhagaze kure utazabura gutangazwa n’iyo nyamaswa yo mu ishyamba idasanzwe.