Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ruri i Strasbourg, mu Bufaransa

29 KAMENA 2022
U BURUSIYA

Uburusiya bwivanye mu Rukiko rw’u Burayi

Uburusiya bwivanye mu Rukiko rw’u Burayi

Ku itariki ya 11 Kamena 2022, Perezida Vladimir Putin yashyize umukono ku mishinga ibiri y’itegeko rikura u Burusiya mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Yari yarabikoze ku itariki ya 15 Werurwe 2022, ariko ntiyabimenyesha urwo rukiko. Imyanzuro yose izajya ifatwa n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, kuva tariki ya 15 Werurwe ntizajya ireba u Burusiya. Muri iyo myanzuro hakubiyemo uwafashwe ku itariki ya 7 Kamena wemezaga ko guca umuryango w’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko, gusaba leta gufungura Abahamya bafunzwe no kubasubiza imitungo yabo yafatiriwe cyangwa ikishyura ingurane isaga amafaranga 64.116.000.000 FRW.

Komite y’Abaminisitiri b’Akanama k’Ibihugu by’i Burayi ni yo igenzura niba abanyamuryango b’urwo rukiko bashyira mu bikorwa imyanzuro yarwo. U Burusiya bwatangiye kuba umunyamuryango w’Akanama k’Ibihugu by’i Burayi kuva mu mwaka 1996.

Ku itariki ya 15 Werurwe 2022, u Burusiya bwamenyesheje ako kanama ko bushaka kuva mu banyamuryango bako. Ku munsi wakurikiyeho, ako kanama katangaje ku mugaragaro ko u Burusiya butakiri umunyamuryango wako. Icyakora leta y’u Burusiya yamenyeshejwe ko hashingiwe ku masezerano bwasinye igihe bwinjiraga mu Kanama k’Ibihugu by’i Burayi, buzakomeza kurebwa n’imyanzuro y’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu kugeza ku itariki ya 16 Nzeri 2022.

Igihe u Burusiya bwashyiragaho imishinga ibiri y’amategeko ibukura muri urwo rukiko ku itariki ya 7 Kamena 2022, bwashakaga kuva muri urwo rukiko rutubahirije imyanzuro yarwo. Ibyo bikaba byarakozwe umunsi umwe n’uwo Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafatiyeho imyanzuro irengera Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya.

Imyanzuro y’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ishobora gukoreshwa mu manza Abahamya ba Yehova baburana mu bihugu 46 bigize Akanama k’Ibihugu by’i Burayi. Kandi icy’ingenzi kurushaho ni uko urwo rukiko rwagize abere Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bose. Umwanzuro w’urwo rukiko watanze ubuhamya hirya no hino ku isi kandi weza izina rya Yehova. Rwose ikuzo ryose ni irya Yehova—Zaburi 83:18.