Ikinyarwanda
Amakuru
/assets/ct/fa815d8e9f/images/syn_placeholder_sqr.png

Amakuru

 

2013-11-28

KOREYA Y’EPFO

Amahanga yamaganye akarengane gakorerwa muri Koreya y’Epfo

Abahamya ba Yehova basohoye agatabo gashya kagaragaza ukuntu abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bafungwa barengana.

2013-09-20

TANZANIYA

Urukiko rusumba izindi zose rwa Tanzaniya rwashyigikiye uburenganzira bw’abanyeshuri b’Abahamya

Abacamanza bose b’Urukiko rw’Ubujurire rwa Tanzaniya, bemeje mu buryo budasubirwaho ko amashuri yo mu karere ka Mbeya yarengereye uburenganzira bw’idini bw’abanyeshuri 127.

2013-08-09

LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya batangiye kubaka icyicaro cyabo gikuru gishya i Warwick muri New York

Igihe abayobozi b’uwo mugi bari bamaze kwemeza igishushanyo mbonera cy’amazu azubakwa, imirimo yatangiye ku ya 29 Nyakanga 2013. Biteganyijwe ko kubaka bizarangira nyuma y’imyaka ine.

2013-07-16

LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova basinye amasezerano yo kugurisha amazu ari i Brooklyn

Abahamya ba Yehova basinye amasezerano yo kugurisha amazu yakorerwagamo imirimo yo gucapa, n’indi y’amacumbi. Ibyo biri mu rwego rwo kwimurira icyicaro cyabo gikuru i Warwick, New York.

2013-07-10

U BURUSIYA

Mu rubanza rw’Abahamya ba Yehova, Urukiko rw’u Burayi rwashimangiye ko ubuzima bwite bw’abantu butagomba kuvogerwa

Urukiko rw’u Burayi rwategetse u Burusiya kwishyura indishyi z’akababaro bitewe no kuvogera ubuzima bwite bw’abantu.

2013-07-04

LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya ba Yehova bavuguruye inzu bigishirizamo Bibiliya ifite amateka yihariye

Abahamya ba Yehova bamaze amezi atandatu bavugurura inzu mberabyombi ya Stanley yo muri Jersey City, muri leta ya New Jersey.

2013-07-04

LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Videwo: Imirimo yo kuvugurura inzu mberabyombi ya Stanley

Abahamya barenga 2.000 bavuguruye inzu mberabyombi ya Stanley yo mu mugi wa Jersey, muri leta ya New Jersey.

2013-05-27

AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova batangiye amakoraniro y’intara afite umutwe uvuga ngo ‘Ijambo ry’Imana ni ukuri’

Abahamya batangije amakoraniro yabo y’intara muri Gicurasi akazakomeza kugeza mu mpera z’Ukuboza. Abantu bose baratumiwe.

2013-05-27

SILOVAKIYA

Abahamya ba Yehova bijihije imyaka 100 bamaze muri Silovakiya

Abahamya ba Yehova muri Silovakiya bamuritse ibikorwa byabo ku biro byabo by’ishami bizihiza isabukuru y’imyaka 100 bamaze bigisha Bibiliya muri icyo gihugu.