Jya ugandukira ubutware bwa Yehova
Igihe Abisirayeli bari mu butayu ubudahemuka bwabo bwarageragejwe. Ese babaye indahemuka bumvira Mose, cyangwa bumviye Kora wari icyigomeke? Abahungu ba Kora bahisemo kujya ku ruhande rwa nde? Ibyabaye icyo gihe bifasha buri wese muri twe kwisuzuma akareba uko abona ubutware bwa Yehova.