Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese, waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Ni ayahe masomo dushobora kuvana ku mibereho y’umuryango wa Shafani?

Shafani yari umwanditsi akaba n’umunyamabanga w’Umwami Yosiya w’u Buyuda. Kubera ko Shafani yari afite umwanya ukomeye ibwami, yashyigikiye umwami muri gahunda ye yo gusubizaho ugusenga k’ukuri. Babiri mu bahungu ba Shafani bashyigikiye umuhanuzi Yeremiya mu budahemuka. Nanone undi muhungu we n’abuzukuru be babiri na bo bakoresheje ububasha bari bafite bateza imbere ugusenga k’ukuri. Natwe rero tugomba gukoresha umutungo wacu n’ububasha dufite mu gushyigikira ugusenga k’ukuri.—15/12, ipaji ya 19-22.

Irene Hochstenbach yanesheje ate ubumuga bukomeye yari afite ku buryo yageze aho agashobora gukorera Yehova?

Igihe yari afite imyaka 7, yaje gupfa amatwi. Nubwo bwose yari atagishobora kumva, yitoje gushyikirana n’abandi none ubu ajyana n’umugabo we w’umugenzuzi usura amatorero mu ngendo akora asura amatorero yo mu Buholandi.—1/1, ipaji ya 23-26.

Ni ibihe bitabo bibiri bishya by’imfashanyigisho byasohotse mu Ikoraniro ry’Intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ababwiriza b’Ubwami Barangwa n’Ishyaka”?

Ku isi hose, Abakristo bashimishijwe no guhabwa igitabo Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine tuzajya twigana n’abashya bamaze kurangiza kwiga igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Ikindi gitabo gishya twungutse cyitwa Egera Yehova, cyo kikaba cyibanda ku mico ya Yehova n’imikorere ye. Kigaragaza nanone uko dushobora kwigana imico ye.—15/1, ipaji ya 23-24.

Amagambo yo mu Migani 12:5 agira ati “ibyo umukiranutsi atekereza biratunganye,” asobanura iki?

Ibyo abantu beza batekereza usanga bihuje n’amahame mbwirizamuco kandi bihuje n’ubutabera no gukiranuka. Kubera ko abakiranutsi baba bakunda Imana na bagenzi babo, ibyo bakora byose biba bigamije ibyiza.—15/1, ipaji ya 30.

Ni iki cyadufasha gushyira mu gaciro mu birebana n’ukuntu tubona akazi?

Ni iby’ingenzi gutoza abana gukunda umurimo kuva bakiri bato. Bibiliya idutera inkunga yo kugira ingeso nziza mu kazi, twirinda ubunebwe (Imigani 20:4). Nanone Bibiliya itera Abakristo inkunga yo kudahugira gusa mu kazi. Tugomba kuzirikana ko gukorera Imana ari byo dukwiriye kugenera umwanya wa mbere mu mibereho yacu (1 Abakorinto 7:29-31). Nanone kandi, Abakristo b’ukuri bizera rwose ko Imana itazigera ibatererana.—1/2, ipaji ya 4-6.

Ni hehe dusanga igicaniro cya mbere muri Bibiliya?

Ni mu Itangiriro 8:20, havuga ku gicaniro Nowa yubatse amaze gusohoka mu nkuge, umwuzure umaze kurangira. Icyakora, Kayini na Abeli na bo bashobora kuba barifashishije ibicaniro batamba ibitambo byabo (Itangiriro 4:3, 4).—15/2, ipaji ya 28.

Abakristo bamwe na bamwe bashobora bate guhuza n’ihinduka ry’imimerere?

Hari bamwe bemeye cyangwa se basaba guhindurirwa akazi kugira ngo bajye bamara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza. Abandi na bo, bamaze kubona ko batagifite inshingano nyinshi mu muryango, urugero nk’igihe abana babo bamaraga gukura bagashaka, baboneyeho kwagura umurimo kandi bongererwa inshingano mu murimo w’Imana.—1/3, ipaji ya 19-22.

Ibyabaye kuri Yona n’intumwa Petero bidufasha bite gufata abandi nk’uko Yehova abafata?

Yona na Petero bombi bigeze kugira imitekerereze idakwiriye kandi igihe ukwizera n’ukumvira kwabo byageragezwaga, bombi babyitwayemo nabi. Nyamara, Yehova we yababonyemo imico myiza bituma akomeza kubakoresha mu murimo we. Ku bw’ibyo, niba bagenzi bacu badukoshereje cyangwa bakadutenguha, nimucyo tujye twibanda ku mico myiza twari dusanzwe tubaziho no ku bintu byiza Imana ibabonamo.—15/3, ipaji ya 16-19.

Kuki imirongo yo mu gitabo cya Zaburi iba idahuje muri Bibiliya zose?

Imirongo yakoreshejwe mu gitabo cy’umwimerere mu Giheburayo itandukanye n’iyakoreshejwe mu buhinduzi bw’Ikigiriki bwa Septante. Usanga rero ubuhinduzi bwo muri iki gihe bukoresha imirongo itandukanye bitewe n’uko hari abahindura bahereye ku nyandiko y’Igiheburayo, abandi ku ya Septante.—1/4, ipaji ya 31.