NIMUKANGUKE! No 1 2025 | Uko wahangana n’izamuka ry’ibiciro
Ese waba uhangayikishijwe n’uko ibiciro bigenda bizamuka ku isoko? None se waba ukora amasaha menshi kugira ngo ubashe kubona ibigutunga? Waba se umarana igihe gito n’abagize umuryango wawe cyangwa incuti zawe? Niba ari uko bimeze, ibivugwa muri iyi gazeti ya Nimukanguke! biragufasha. Urasangamo inama zagufasha kubaho neza kandi zigatuma udakomeza guhangayika. Mu ngingo isoza, urabona ko mu gihe kiri imbere tuzagira ubuzima bwiza kandi ibyo bishobora kuguhumuriza no muri iki gihe.
Gerageza kubyakira
Kubona izamuka ry’ibiciro mu buryo bukwiriye, bishobora kugufasha kubaho neza.
Jya ukoresha neza amafaranga
Dore ibintu bitanu wakora kugira ngo ucunge neza amafaranga yawe.
Jya unyurwa
Menya icyo wakora kugira ngo ubeho wishimye kandi udafite ibintu byinshi.
Jya ugira ubuntu
Ni mu buhe buryo kugira ubuntu ugafasha abandi byagufasha guhangana n’izamuka ry’ibiciro?
Jya urangwa n’icyizere
Muri iki gihe, Bibiliya ishobora kuduhumuriza kandi itanga ibyiringiro byo mu gihe kizaza.
Ibindi wamenya
Bibiliya yafashije abantu benshi kwihanganira izamuka ry’ibiciro kandi ishobora kugufasha kugufasha.

