Ibintu byihariye byabaye mu mateka y’u Bufaransa
Mu mwaka wa 2014—Abahamya ba Yehova bemerewe kujya babwiriza muri gereza, kandi urwikekwe bagirirwaga bitewe na raporo inteko ishinga amategeko yasohoye mu mwaka wa 1995 rwavuyeho
Ku itariki ya 30 KAMENA 2011—Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwavuze ko leta y’u Bufaransa yarengereye uburenganzira Abahamya ba Yehova bafite bwo kujya mu idini bashaka (Urubanza ATJ yaburanaga na leta y’u Bufaransa)
Mu mwaka wa 2000—Inama nkuru y’igihugu yemeje ko imiryango yo mu rwego rw’amategeko ikora nk’idini ubwo rero nayo yasonewe imisoro
Mu mwaka wa 1995—Muri raporo Komisiyo y’inteko ishinga amategeko yatanze, yashyize Abahamya ba Yehova ku rutonde rw’“udutsiko tw’amadini duteje akaga mu Bufaransa”
Mu mwaka wa 1993—Inama nkuru y’igihugu yemeje ko amazu y’Ubwami akoreshwa n’imiryango yo mu rwego rw’amategeko y’Abahamya ba Yehova mu bikorwa byo gusenga asonewe imisoro
Muri NZERI 1947—Association Les Témoins de Jéhovah yahawe ubuzimagatozi
Mu KWAKIRA 1939—Leta y’u Bufaransa yahagaritse ibikorwa by’umuryango w’Abahamya ba Yehova
Mu mwaka wa 1930—Umuryango wa Watch Tower Society wafunguye ibiro by’ishami i Paris
Ku itariki ya 27 KANAMA 1919—Hashinzwe umuryango wa French International Bible Students Association wari ufite icyicaro mu mujyi wa Paris
Mu mwaka wa 1906—U Bufaransa bwemeye mu rwego rw’amategeko umuryango w’Abigishwa ba Bibiliya

