Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu
Izi videwo nziza cyane z’uruhererekane, zizagufasha kurushaho kumenya ibyerekeye Yesu Kristo, Umwana w’Imana akaba n’Umukiza w’abantu.
Incamake ya videwo z’uruhererekane Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu
Irebere ukuntu izi videwo z’uruhererekane zivuga ubuzima bwa Yesu Kristo zagufasha kwiyumvisha neza uko ibivugwa mu mavanjiri byagenze.
ICYICIRO CYA 1
Umucyo nyakuri w’isi
Yozefu na Mariya babonye inshingano yihariye yo kurera Yesu, umwana wari utandukanye n’abandi.
ICYICIRO CYA 2
“Uyu ni Umwana Wanjye”
Yohana Umubatiza atangaza ko Mesiya yari kuza. Yesu atangira umurimo we.
ICYICIRO CYA 3
“Ni njye”
Yesu yigishije Nikodemu, umugore w’Umusamariya n’abantu b’ i Nazareti ariko babyakiriye mu buryo butandukanye.
ICYICIRO CYA 4
‘Iki ni cyo cyatumye nza’
Yesu akiza abarwayi, akirukana abadayimoni, ahindura abantu abigishwa kandi agatoranya intumwa 12.
ICYICIRO CYA 5
‘Abantu batangajwe n’uko yigishaga’
Yesu amaze gukiza abantu benshi, yatangije ikiganiro kizwi cyane cyitwa Ikibwiriza cyo ku Musozi
ICYICIRO CYA 6
“Ese ni wowe wa Wundi ugomba kuza?”
Yesu azura umwana w’umupfakazi, yigisha akoresheje imigani yoroheje, kandi ahishura ibiri mu mitima y’abamuteze amatwi.
Umusogongero wa videwo z’uruhererekane Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu
Irebere ukuntu umusogongero w’izi videwo z’uruhererekane zivuga ubuzima bwa Yesu ugufasha kwiyumvisha neza uko ibivugwa mu mavanjiri byagenze.

