Incuti
Kubona incuti nyakuri bishobora kugorana, ariko gukomeza ubwo bucuti bishobora kugorana kurushaho. Ni iki cyagufasha kubona incuti nyakuri kandi ukayigumana?
Gushaka incuti no kuzigumana
Incuti nyakuri ni iyihe?
Biroroshye kubona incuti zikuryarya, ariko se wakora iki ngo ubone incuti nyakuri?
Icyakurinda irungu
Ese uhanganye n’ikibazo cy’irungu? Ifashishe uru rupapuro rw’imyitozo maze utahure impamvu ugira irungu, umenye n’icyo wakora kugira ngo uneshe ibyo byiyumvo.
Uko wabona incuti nyancuti
Menya icyafashije Dawidi na Yonatani kuba incuti magara.
Ongera incuti zawe
Menya impamvu n’uko wagirana ubucuti n’abandi bantu mudasanganywe.
Kwishyiriraho imipaka
Menya uko wakwitwara ku bantu mudahuje igitsina.
Ingorane
Kunanira amoshya y’urungano
Hari ibintu bine byagufasha kujya wifatira imyanzuro.
Nakosora nte amakosa yanjye?
Ushobora gusanga igisubizo kitagoye nk’uko wabitekerezaga.
Ese ni ubucuti cyangwa ni agakungu?
Burya abantu babona ibintu mu buryo butandukanye, mesaje imwe abantu bashobora kuyumva mu buryo bubiri buhabanye. Wakora iki kugira ngo utohereza mesaje yakumvikana mu buryo butari bwo?

