Filimi zisusurutsa umutima
“Wagira ngo Yehova yasomye ibyo ababyeyi batekereza.” Uko ni ko umugabo wo muri Maleziya yavuze amaze kubona filimi z’abana zifite umutwe uvuga ngo Ba incuti ya Yehova
Kuva ibice bya mbere by’izo filimi byasohoka kuri DVD, Abahamya ba Yehova bakoze izindi filimi z’abana, zirimo Kalebu n’umuryango we. Izo filimi, ubu ziboneka ku rubuga rwa jw.org, zigisha abana amahame mbwirizamuco n’amasomo yo mu buryo bw’umwuka y’ingenzi, urugero nk’impamvu bagomba kwirinda kwiba n’uko basenga Imana.
Filimi ya mbere muri izo z’uruhererekane imaze guhindurwa mu ndimi 131, kandi igirira akamaro abana bo hirya no hino ku isi.
Barayikunze cyane
Umubyeyi ufite abana batanu yaranditse ati “tumaze kubona DVD ifite umutwe uvuga ngo Tega amatwi, wumvire maze uzabone imigisha, mu cyumweru kimwe twari tumaze kuyireba incuro zigera kuri 50.”
Umwana wo mu Bwongereza witwa Millie ufite imyaka 12, afite musaza we w’imyaka 15 witwa Thomas, wavukanye indwara ifata koromozome (trisomie 21). Millie yaranditse ati “Thomas afite filimi za Kalebu kuri iPad ye; ibyo bituma ashobora kuzereka incuti ze ku ishuri. Akunda kuririmba agaragaza ibyiyumvo, ku buryo yigeze kuririmba bigatuma mushiki wacu arira. Biba bishimishije.”
Ava ufite imyaka 8, amezi 9 n’iminsi 25 yaranditse ati “Kalebu na mushiki we bigisha neza abana.”
Mikaylah yaranditse ati “mfite imyaka itandatu. Mwarakoze cyane kuduha DVD ivuga ngo Tega amatwi, wumvire maze uzabone imigisha. Inyigisha gutega amatwi ababyeyi banjye kandi ni byo bishimisha Yehova.”
Irimo inyigisho
Umusore umwe ukora filimi z’abana utari Umuhamya yarebye filimi yacu ivuga ngo Ntukibe. Yaratangaye cyane, by’umwihariko atangazwa no kumenya ko ari itsinda rito cyane ryakoze iyo filimi. Yaravuze ati “nzi abantu bakora mu masitidiyo mato n’amanini akora bene izo filimi, kandi hari igihe najyaga nibaza uko gukorana n’abo bantu biba byifashe. Ariko iyo akazi kabo karangiye, usanga nta kindi bagezeho uretse gukora filimi zisetsa abantu mu masaha make. Filimi zanyu zo zihindura ubuzima bw’abana, zibatoza gutandukanya icyiza n’ikibi, kandi zikabafasha gufata imyanzuro myiza. Ibyo mukora bifite intego kandi bifasha abantu.”
Ababyeyi bo hirya no hino ku isi na bo ni uko babibona. Umubyeyi umwe yaranditse ati “umwana wanjye w’imyaka itatu witwa Quinn, yarimo areba filimi ifite umutwe uvuga ngo Tugirane ubucuti na Yehova. Twarayirebye maze indirimbo igezemo hagati, ashyira akaganza ke ku mutima, arambwira ati ‘ma, kureba iyi filimi bisusurutsa umutima.’”