Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

WATCHTOWER LIBRARY

Uko washyira Watchtower Library muri mudasobwa yawe

Uko washyira Watchtower Library muri mudasobwa yawe

Ifayiri ya Watchtower Library uvana ku rubuga ifite jigabayiti 2. Niba byakugora kubona interineti cyangwa ukaba ubona bihenze, ushobora gusaba DVD iriho iyo porogaramu mu itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo mu gace utuyemo. Kanda ahanditse ngo: “Vanaho” kugira ngo urebe niba porogaramu ya Watchtower Library iboneka mu rurimi rwawe.

 

Ibyo mudasobwa yawe igomba kuba ifite

Porogaramu ya Watchtower Library ijya muri mudasobwa ifite poroseseri ya pentium, igakorana na Windows 7 cyangwa izasohotse nyuma yayo, zifite nibura RAM ya MB 48 igenewe za porogaramu hamwe na disike ifite jiga 3 ziriho ubusa.

Ikitonderwa: Niba mudasobwa yawe ikoresha Windows 7, ugomba kubanza gukura kuri interineti indi porogaramu ifasha mudasobwa yawe kwakira ifayiri ya ISO. Ushobora kubona iyo porogaramu ku rubuga rwa Microsoft.

 

Uko washyira Watchtower Library muri mudasobwa

Kurikiza aya mabwiriza uvane Watchtower Library ku rubuga maze uyishyire muri mudasobwa yawe:

  1. Kanda kuri iyi paji ahanditse Vanaho.

  2. Hitamo ururimi hanyuma ukande kuri Vanaho.

  3. Shyira suri yawe ku ifayiri ya ISO, ukande iburyo kuri suri maze uhitemo ahanditse Mount. (Ikitonderwa: Ubu buryo bushobora guhinduka niba wifashishije indi porogaramu kugira ngo mudasobwa yawe ibashe gusoma ifayili ya ISO. Ubwo rero, uzakurikize amabwiriza wahawe na nyir’iyo porogaramu.)

  4. Kanda inshuro ebyiri ku ifayili yitwa WTLSetup.exe, hanyuma ukurikize amabwiriza uhabwa kugira ngo ushyire Watchtower Library muri mudasobwa yawe.