Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

TELEVIZIYO YA JW

Kureba ibirimo bihita kuri TV.JW.ORG

Kureba ibirimo bihita kuri TV.JW.ORG

Ku rubuga rwa tv.jw.org ahaboneka Ibirimo bihita (Ibiganiro) hakora nk’uko televiziyo isanzwe ikora, kuko ibiganiro byinshi biri mu byiciro bitandukanye. Ushobora guhitamo icyiciro ushaka ukareba ibirimo gutambuka. Mu gihe wifuza kureba nk’uko ubyifuza (wenda nko kureba videwo igitangira, kuyihagarika, gusubiza inyuma cyangwa kwihutisha), wajya kuri Videwo wifuza.

Dore uko wabigenza kugira ngo ukurikire ibiganiro Birimo bihita:

 Kureba Ibirimo Bihita ukoresheje orudinateri

Kanda ku kadirishya karimo Ibirimo Bihita. Hafunguka icyiciro runaka, maze ukabona videwo irimo icaho muri icyo cyiciro.

  • Niba wifuza kureba videwo yuzuye ekara, kanda ku kadirishya ko kuzuza muri ekara.

  • Niba udashaka gukomeza kureba videwo yuzuye ekara, kanda buto ya Esc cyangwa ukande kuri aka kadirishya.

  • Niba ushaka guhindura rezolisiyo y’amashusho igaragara, kanda kuri aka kadirishya. Hitamo umubare. (Icyitonderwa: Porogaramu zikoresha interineti si ko zose zikoresha ubu buryo.)

    Icyitonderwa: Umubare munini ugaragaza videwo yo mu rwego rwo hejuru kandi usaba ko uba ufite interineti yihuta cyane. Usabwe guhitamo umubare uhuje n’umuvuduko wa interineti ukoresha n’uko ekara yawe ingana. (Ushaka ibindi bisobanuro, wareba aho bahindurira setingi za orudinateri cyangwa ikindi gikoresho.)

  • Kugira ngo wongere ubunini bw’ijwi cyangwa ubugabanye, shyira suri kuri aka kadirishya. Nyereza wongera ubwo bunini cyangwa ubugabanya.

Kanda Tangira kugira ngo uve mu cyiciro cy’ibirimo bihita ahubwo urebere iyo videwo mu cyiciro cya Videwo Wifuza

Uko wabigenza: jya muri setingi kugira ngo uhitemo icyiciro cya videwo kizajya gifunguka mbere ukimara gukanda ku Birimo Bihita.

Igihe urimo ureba ibirimo bihita ukamara igihe kinini, televiziyo izahita ikwereka ubutumwa bukubaza niba ukibireba. Ibyo biterwa nuko bitwara amafaranga menshi kureba buri porogaramu iri gucaho, ntidushaka ko televiziyo ikomeza kwaka kandi ntawe urimo ayireba. Niba wari ukiyireba kanda Ok kugira ngo ukomeze kubireba.

 Kureba ibirimo bihita ukoresheje igikoresho kigendanwa

Icyitonderwa: hari itandukaniro hagati yo gukoresha ibikoresho bigendanwa bifite ekara zitandukanye mu bunini na porogaramu zibikoresha. Iryo tandukaniro rigaragarira muri ibi bikurikira.

Ku bikoresho binini nka tabuleti, ukanda ku kadirishya k’Ibirimo bihita, icyiciro runaka kigahita gifunguka.

Ku bikoresho bifite za ekara nto nka zabigenewe, kanda kuri Meni. Kanda ku Birimo bihita kugira ngo icyiciro runaka gifunguke, cyangwa ukande ku kamenyetso gacuramye iburyo bw’Ibirimo bihita maze uhitemo icyiciro ushaka mu birimo bihita.

Kanda ku kadirishya ka Fungura utangire urebe videwo

  • Ushaka kureba videwo yuzuye ekara, kanda incuro ebyiri muri iyo videwo cyangwa ukande kuri aka kamenyetso.

    Icyitonderwa: iyo videwo yuzuye ekara, utudirishya twerekana guhagarika videwo, kuyifungura, kuyihutisha no kuyisubiza inyuma, dushobora kugaragara ariko ntidukora.

  • iOS: ushaka kugaruramo videwo ituzuye ekara, kanda muri videwo yuzuye ekara maze ukande ku ngano Isanzwe.

    Android: niba ushaka kuva muri videwo yuzuye ekara, kanda muri videwo hagati, maze ukande ku kadirishya ko gusubira inyuma.

    Windows Mobile: kuvanamo ko videwo yuzura ekara, kanda ku kamenyetso ko gusubira inyuma ku gikoresho cyawe.

  • Guhindura rezolisiyo y’amashusho, kanda kuri videwo maze ukande kuri Setingi za videwo. Hitamo rezolisiyo ukeneye.(Icyitonderwa: ubu buryo ntibukora ku bikoresho byose bigendanwa.)

    Icyitonderwa: Umubare munini ugaragaza videwo yo mu rwego rwo hejuru kandi usaba ko uba ufite interineti yihuta cyane. Usabwe guhitamo umubare uhuje n’umuvuduko wa interineti ukoresha n’uko ekara yawe ingana. (Ushaka ibindi bisobanuro, wareba aho bahindurira setingi za orudinateri cyangwa ikindi gikoresho.)

Kugira ngo urebe ibigiye gukurikiraho, kanda kuri Gahunda y’ibiteganyijwe. Niba ukoresha igikoresho gito kigendanwa, manuka hasi.

Kanda kuri Tangira kugira ngo uve mu cyiciro cy’ibirimo bihita maze urebere videwo mu cyiciro cya Videwo wifuza.

Icyo wakora: Jya muri setingi kugira ngo uhindure icyiciro cy’ibizajya bifunguka mbere mu gihe ukanze ku Birimo bihita.

 Guhitamo ibyo ushaka kureba ukoresheje orudinateri cyangwa tabuleti

Iyo uri kureba videwo mu ngano isanzwe, ubona urundi rutonde rw’ibyiciro bya za videwo hasi yayo. Kanda ku cyiciro runaka kugira ngo gifunguke.

Kuri orudinateri cyangwa kuri tabuleti, ibyiciro bya videwo ubibona hasi kuri ekara. Icyiciro urimo cyo kigaragazwa n’umurongo w’ubururu uri hejuru y’umutwe w’icyo cyiciro.

Kanda ku kamenyetso kerekana Ibumoso cyangwa akerekana Iburyo kugira ngo urebe ibindi byiciro bya za videwo. Kanda ku mutwe wa kimwe muri byo maze ugifungure.

Iyo ukoresha orudinateri, ugakanda kuri videwo iri mu cyiciro wahisemo, ihita ifunguka ako kanya. Ku bikoresho bikorana na iOS na Android, ubanza gukanda ku kamenyetso ko gufungura kugira ngo utangire kuyireba.

 Guhitamo ibyo ushaka kureba ukoresheje telefoni ibishoboye

Iyo urimo ureba videwo mu ngano isanzwe, ubona urundi rutonde rw’ibyiciro bya za videwo hasi yayo. Kanda ku cyiciro runaka kugira ngo gifunguke.

Iyo urimo ureba videwo mu ngano isanzwe kuri telefoni ibishoboye, ibyiciro bya za videwo ubibona ku rutonde ruhagaritse, munsi ya videwo. Icyiciro urimo, kigaragazwa n’umurongo w’ubururu uri hejuru y’umutwe w’icyo cyiciro. Kanda ku kamenyetso kerekana Hasi kari iburyo bw’izina ry’icyo cyiciro kugira ngo ubone neza videwo urimo ureba iyo ariyo. Manuka hasi kuri urwo rutonde kugira ngo umenye ibikurikiraho, igihe bimara n’igihe biza gutangirira.

Kanda ku kamenyetso kareba Hejuru kugira ngo ufunge lisiti y’ibiri muri icyo cyiciro.

Kanda ku mutwe w’icyiciro runaka kugira ngo uhitemo icyo cyiciro, maze ukande ku kamenyetso ko gufungura kugira ngo utangira kureba videwo kuri icyo cyiciro.

 Kujya kuri Gahunda y’ibiteganyijwe

Niba ukoresha orudinateri cyangwa tabuleti, gahunda y’ibiteganyijwe iboneka ari uko urebera videwo mu ngano isanzwe (ituzuye ekara). Niba urimo gukoresha igikoresho gito kigendanwa, wenda nka telefoni yabigenewe, reba aho Guhitamo ibyo ushaka kureba ukoresheje telefoni ibishoboye.

Kanda kuri Gahunda y’ibiteganyijwe kugira ngo hagaragare lisiti y’ibyiciro byose biboneka, n’ibiri buze gukurikiraho kuri buri cyiciro.

Buri nkingi igaragaza icyiciro runaka. Videwo irimo ihita muri buri cyiciro iba iri hejuru y’inkingi. Ibiganiro bikurikiraho, igihe bimara n’igihe bitangirira biba byagaragajwe hasi.

Kanda ku kamenyetso kerekana Ibumoso hamwe na kerekana Iburyo kugira ngo urebe lisiti yose. Kanda ku cyiciro runaka kugira ngo gahunda y’ibiteganyijwe idakomeza kugaragara.

Icyitonderwa: igihe ibiganiro bitangirira ukibona hakurikijwe isaha y’aho uherereye, ari na yo orudinateri yawe cyangwa ikindi gikoresho bikoresha. Ibyo bisobanura ko abareba televiziyo bose batareba videwo zimwe ku bihe bimwe, yo mu cyiciro runaka. Urugero, niba uri kureba videwo 7:00 z’umugoroba, umuntu urimo areba videwo imwe n’iyawe aherereye mu burasirazuba bw’isi, aba yabonye iyo videwo isaha imwe mbere yawe, igihe iwabo bari 7:00 z’umugoroba. Urimo areba iyo videwo aherereye mu mu gice cy’uburengerazuba bw’isi, areba iyo videwo isaha imwe nyuma yawe igihe na bo bari bube bari 7:00 z’umugoroba.

Ongera ukande ku kadirishya ka Gahunda y’ibiteganyijwe kugira ngo usubire kuri videwo.