Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

TELEVIZIYO YA JW

Tega amatwi ibyafashwe amajwi ku rubuga rwa TV.JW.ORG

Tega amatwi ibyafashwe amajwi ku rubuga rwa TV.JW.ORG

Icyiciro cy’Amajwi kiba kigizwe n’ibice bitandukanye. Ushobora gutega amatwi porogaramu imwe iri mu cyiciro runaka cyangwa ukumva ibigize icyo cyiciro byose.

Kanda ku kadirishya k’Amajwi kugira ngo ubone ibyiciro byose. Kurikiza amabwiriza akurikira kugira ngo wumve porogaramu runaka:

 Gutega amatwi ibyafashwe amajwi

Ibyafashwe amajwi biba bitondetse mu byiciro, n’amazina yabyo. Manuka hasi kugira ngo ubone ibyiciro byose.

Orudinateri cyangwa tabuleti: Kanda ku kamenyetso kerekana Ibumoso cyangwa Iburyo kugira ngo ubone ibindi byafashwe amajwi biri mu cyiciro runaka.

Telefoni: Icya mbere mu byafashwe amajwi cyo muri buri cyiciro gihita kigaragara. Niba wifuza kubona ibindi biri muri icyo cyiciro, kanda kuri Reba ibindi.

Kanda ku ifoto cyangwa izina ry’icyo ushaka kumva. Iyo foto n’izina ry’icyo wahisemo bihita bigaragara hejuru kuri ekara.

Kanda ku kadirishya ka Fungura kugira ngo utangire kubyumva. (Icyitonderwa: ku bikoresho bya iOS na Android, ugomba kongera gukanda ku kamenyetso ko gufungura.)

  • Icyo wakora: Aho kugira ngo ufungure kimwe kimwe, ushobora gukanda ku kadirishya ka Fungura byose kugira ngo wumve ibiri mu cyiciro byose.

  • Kanda ku kadirishya ka Hera ku yo ari yo yose kugira ngo wumve ibiri mu cyiciro byose ariko bidakurikirana ku murongo.

    Icyitonderwa: Numara kumva ibiri mu cyiciro byose, porogaramu ifungura amajwi izahita yizimya.

 Gukoresha utumenyetso tugufasha kumva amajwi

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo uhagarike.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo ukomereze aho wahagarikiye.

  • Niba wifuza kumva ahantu runaka, ushobora kuhimurira aka kamenyetso.

  • Iyo wafunguye byose cyangwa Hera ku yo ari yo yose, ushobora gukanda kuri aka kamenyetso kugira ngo wumve ibyo wari warangije.

  • Iyo wafunguye byose cyangwa Hera ku yo ari yo yose, ushobora gukanda kuri aka kamenyetso, kugira ngo wumve ibikurikira.

  • Niba wifuza kongera cyangwa kugabanya ubunini bw’ijwi, bikore uko wari usanzwe ubikora ku gikoresho cyawe.