Ni televiziyo yo kuri interineti yerekana ibiganiro bigenewe gufasha imiryango gutera imbere mu buryo bw’umwuka. Irebere ibiganiro byihariye bitegurirwa muri sitidiyo zacu hamwe na videwo zatoranyijwe mu ziri ku rubuga rwa jw.org. Reba ahanditse ngo “Ibirimo bihita” urebe izo videwo ku manywa na nijoro, cyangwa se ujye kuri “Videwo wifuza” maze urebe iyo ushaka igihe ushakiye. Jya kuri ahanditse ngo “Amajwi” wumve ibyafashwe amajwi, urugero nk’umuzika, darame zisanzwe na darame zo gusoma Bibiliya.

Jya kuri tv.jw.org ukurikirane iyo televiziyo ukoresheje orudinateri, tabuleti, telefoni ibishoboye, cyangwa urebere kuri televiziyo yawe ukoresheje igikoresho kivana amajwi n’amashusho kuri interineti kikayageza kuri televiziyo yawe (Roku).