Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY

Kugira icyo uhindura ku mwandiko​—iOS

Kugira icyo uhindura ku mwandiko​—iOS

Hari ibintu byinshi biboneka muri porogaramu ya JW Library bigufasha gusoma neza. Ibyo bintu bikaba biboneka mu murongo wo hejuru kuri ekara iyo urimo usoma igice cyangwa ingingo runaka.

Ushobora no gukanda ahanditse ngo IBINDI kugira ngo urebe n’ibindi birimo.

Ushobora gukora ibi bikurikira:

 Guhindura ururimi

Ushobora guhindura ururimi rw’igice runaka cyangwa ingingo urimo usoma.

  • Kanda ku kamenyetso k’INDIMI urebe indimi zose ipaji urimo usoma ibonekamo. Indimi ukunda gukoresha ni zo zibanza ku rutonde. Nanone ushobora gushaka urutonde rw’indimi, wandikamo izina ry’ururimi ushaka.

  • Indimi utaravanaho ngo uzikoreshe zigaragazwa n’akamenyetso k’igicu. Kanda ku izina ry’urwo rurimi kugira ngo uvaneho icyo gitabo muri urwo rurimi. Iyo umaze kukivanaho kikajya ku gikoresho cyawe, ka kamenyetso k’igicu ntikongera kugaragara. Noneho ongera ukande ku rurimi kugira ngo ugisome.

 Guhindura setingi z’umwandiko

Ushobora guhindura uko ubunini bw’umwandiko kugeza ubwo ushobora gusoma neza.

Kanda ahanditse ngo Setingi z’umwandiko, maze inyuguti uzigire nini cyangwa ntoya. Iyo ngano wahisemo ni yo usomeraho no ku bindi bitabo byose biri muri iyo porogaramu.

 Kureba mu buryo bw’ifoto cyangwa umwandiko

Ushobora kureba ingingo zimwe na zimwe mu buryo bw’ifoto cyangwa umwandiko. Kanda ku kamenyetso kateganyijwe kugira ngo uhitemo uburyo wakoresha.

  • Kureba mu buryo bw’ifoto: ubu buryo butuma ipaji uriho iza isa neza nk’uko yacapwe mu gitabo. Hari ababikunda kuko nk’iyo bareba mu gitabo cy’indirimbo, kiba kinagaragaza amanota y’umuzika.

  • Kureba mu buryo bw’umwandiko: mu gihe umuntu akoresha ubu buryo aba ashobora gukanda ku mirongo ya Bibiliya kandi agahindura uko inyuguti zingana nk’uko abishaka.

 Gufungurira muri . . .

Akamenyetso kanditseho ngo Fungurira muri . . . kagufasha gufungurira ibiri muri JW Library mu zindi porogaramu.

Ushobora kuhakanda, ukabona ibindi bintu wakora. Urugero, ushobora gukanda ahanditse ngo Fungurira mu Isomero ryo kuri Interineti, ushaka gufungurira ipaji urimo usoma mu ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower.

 Guhitamo ubwoko bwa Bibiliya

Iyo ukanze ku isomo rya Bibiliya mu gitabo runaka, imirongo uhita igaragara. Kanda ahanditse ngo Guhitamo, ahagana munsi y’iyo mirongo kugira ngo uhitemo ubwoko bwa Bibiliya wavanyeho, wifuza kongera ku rutonde rw’izo ukoresha.

Kanda ku kamenyetso ko Guteranya kugira ngo uyongeremo cyangwa ku kamenyetso ko Gukuramo, kugira ngo uyivane kuri urwo rutonde. Zamura cyangwa umanure izo Bibiliya kugira ngo uzikurikiranye mu buryo ushaka.

Reba “Uko wavana Bibiliya ku rubuga n’uko wazikoresha​—iOS” kugira ngo urebe uko wabona Bibiliya zitandukanye kuri porogaramu ya JW Library.

Ibyo tumaze kuvuga byasohotse muri Gashyantare 2015, bisohokana na porogaramu ya JW Library verisiyo ya 1.4 ikorana na iOS verisiyo ya 6.0 cyangwa izasohotse nyuma yayo. Niba utabona ibi bintu tumaze gusobanura, ushobora gukurikiza amabwiriza ari mu ngingo ivuga ngo “Tangira gukoresha porogaramu ya JW Library—iOS” munsi y’ahanditse ngo “Ibishya”.