Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

JW LANGUAGE

JW Language Features

JW Language Features

Yigisha indimi nyinshi

Muri izi ndimi 22, hitamo urwo uvuga cyangwa urwo wifuza kwigamo. Hitamo hagati y’icyarabu, ikibengali, igishinwa cy’igikanto(cy’umwimerere), igishinwa cy’ikimandari(cyoroheje), icyongereza, igifaransa, ikidage, igihindi, ikinyandoneziya, igitaliyani, ikiyapani, igikoreya, ikimalayi, ikinyamiyanimari, igiporutugali, ikirusiya, icyesipanyoli, igiswayire, igitagaloge, igitayilandi, igiturukiya n’ikiviyetinamu.

 

Yibanda ku byo dukenera mu murimo wo kubwiriza

Amagamo n’interuro byo muri porogaramu ya JW Language, ni ibyo dukunze gukoresha tubwiriza cyangwa twigisha, hamwe n’ibyo muri Bibiliya. Nanone iyi porogaramu iguha uburyo bwo kugereranya inkuru z’Ubwami zo mu rurimi rwawe n’izo mu rurimi wiga.

 

Uburyo butandukanye wakwigamo

  • Gusoma: Kugereranya ururimi rwawe n’ururimi wiga

  • Gutega amatwi: Uko abene rurimi bavuga buri jambo, interuro n’igitabo

  • Kureba: Videwo ifite umutwe uvuga ngo Kuki ukwiriye kwiga BIbiliya? n’indi ivuga ngo Kwiga Bibiliya bikorwa bite?

  • Kwisuzuma: Hari udukarita dufasha umuntu kwiga ururimi

 

Garagaza ibyo wifuza kujya ubona vuba

Bika amagambo cyangwa interuro ukunze gukoresha cyangwa bikunze kukugora, ahanditse ngo Ibyo nifuza. Ushobora no kubishakira ahitwa Amakarita yigisha.

 

Inyuguti z’ikiromani

Amagambo n’interuro zo mu ndimi zandikwa zidakoresheje inyuguti z’ikiromani, na byo ubibona byanditse mu nyuguti z’ikiromani.

 

Ubufasha

Niba ugize ibibazo mu mikorere ya JW Language, uzuza fomu twashyize ku rubuga yo gusaba ubufasha, maze uyitwoherereze.