Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

URUBUGA RWA JW.ORG

Uko washaka ikintu

Uko washaka ikintu

Kuri jw.org ahanditse ngo “IBITABO” hari inyandiko, ibintu byafashwe amajwi na za videwo. Ifashishe ibitekerezo byatanzwe muri iyi ngingo kugira ngo ubone icyo ushaka.

 Gushaka ikintu uzi umutwe wacyo

Iyo uzi umutwe w’icyo ushaka cyangwa amwe mu magambo awugize, ujye ukoresha uburyo buvugwa hasi aha kugira ngo ukibone vuba.

Kanda ahanditse ngo IBITABO> IBITABO N’UDUTABO.

  • Kanda ahanditse ngo Inyandiko zose ubone urutonde, maze wandike ijambo riri mu mutwe w’igitabo wifuza. Urugero, niba ushaka igitabo Icyo Bibiliya yigisha, andika ijambo “yigisha.” Rwa rutonde ruri busigaremo amazina y’ibitabo birimo ijambo “yigisha.” Hanyuma, kanda ku izina ry’igitabo ushaka.

  • Kanda ahanditse ngo Shakisha.

 Gushaka igazeti runaka

Kanda ahanditse IBITABO> AMAGAZETI.

Iyo hafungutse, uhita ubona amagazeti ane aheruka gusohoka y’Umunara w’Umurinzi (ugenewe abantu bose) na Nimukanguke! n’amagazeti umunani aherutse gusohoka y’Umunara w’Umurinzi wo kwigwa n’ari mu cyongereza cyoroheje (indimi zimwe na zimwe ntizifite ayo magazeti yose). Kugira ngo ubone igazeti ushaka, kora ibi:

  • Hitamo igazeti ushaka n’umwaka yasohotsemo biri ku rutonde.

  •   Kanda ahanditse ngo Shakisha.

Uko ibitabo bitondetse n’ubwoko birimo

Hari uburyo bubiri butandukanye bwo kureba uko ibitabo bitondetse. Kubireba biri ku rutonde cyangwa mu mbonerahamwe.

Kanda kuri aka kamenyetso k’Imbonerahamwe kugira ngo ubone urutonde rw’ibitabo. Uku ni ko bigaragara iyo uhakanze.

Imbonerahamwe igaragaza igifubiko cya buri gitabo, akamenyetso ko kukivanaho n’umutwe wacyo. Shyira souris hejuru y’akamenyetso ka vanaho (cyangwa niba ufite igikoresho kigendanwa ukandeho) kugira ngo urebe amafayili atandukanye ibitabo bibonekamo ushobora kuvana ku rubuga (inyandiko cyangwa ibyafashwe amajwi).

Kanda kuri aka kamenyetso k’Urutonde kugira ngo uhindure uko ibitabo bigaragara.

Ahanditse ngo Urutonde hagaragaza amafayili yose buri gitabo kibonekamo.

Hari ibitabo bimwe na bimwe bishobora kugaragara no mu bundi buryo, urugero nko mu nyuguti nini. Kanda ku bwoko bw’ifayili (urugero nka PDF) kugira ngo ubone agasanduku kakwereka uburyo butandukanye icyo gitabo kibonekamo. Kanda ku bwoko wifuzamo icyo gitabo kugira ngo ukivaneho.

 Gushaka ikintu uhereye ku bivugwamo

Iyo igitabo kiri ku rubuga, mbese umuntu ashobora kugisomeraho, ujye ukoresha ahanditse ngo Shakisha kugira ngo ubone ingingo cyangwa igice kirimo ijambo cyangwa interuro ushaka.

Kanda ku kamenyetso Shakisha. Mu gasanduku ubonye, andikamo amagambo cyangwa interuro wifuza, hanyuma ukande Shakisha. Niba uzi amagambo menshi cyangwa interuro nyinshi zo muri icyo gitabo, ushobora kubyandika byose. Ibyo bishobora gutuma igice cyangwa ingingo ushaka iza ku mwanya wa mbere mu byabonetse byose.

Mu gihe ushakisha ibikubiye mu gitabo, ibi ni byo byonyine ugomba gukora:

  • Kanda ahanditse ngo Uburyo buhanitse bwo gushakisha cyangwa Uburyo buhanitse.

  • Munsi y’ahanditse ngo Ubwoko, shyira akamenyetso mu gasanduku, ahanditse ngo Ibitabo.

  • Kanda ahanditse ngo Shakisha.