Soma ibirimo

Ibibazo urubyiruko rwibaza—Ni iki nteganya kuzakora?

Buri wese ukiri muto, yagombye kwibaza ikibazo kivuga ngo: “Ni iki nteganya kuzakora?” Turagusaba gusuzuma witonze intego zawe, mu gihe ureba videwo igaragaza ibyabaye ku musore witwa Andre, wari uhanganye no kumenya icyo yahitamo mu bintu bibiri yakundaga. Yari gufata iki akareka iki? Ni iki yari guhitamo kigatuma agira ibyishimo? Iyi videwo iri kumwe n’izindi nkuru z’abakiri bato bo mu bihugu bitandukanye bagize ibyo babazwa, kandi zizagufasha gutekereza ku ntego zawe.