Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 89

Tega amatwi, wumvire, uhabwe imigisha

Hitamo ibyafashwe amajwi
Tega amatwi, wumvire, uhabwe imigisha
REBA

(Luka 11:28)

 1. 1. Tugaragaze ko twumvira Kristo,

  Inyigisho ze zituyobore,

  Tuzimenye kandi tujye twumvira,

  Ni bwo tuzahabwa imigisha.

  (INYIKIRIZO)

  Jya wumvira Imana,

  Uhabwe imigisha.

  Jya utega amatwi wumvire,

  Uhabwe imigisha.

 2. 2. Nk’uko inzu yubatswe ku rutare

  Nta cyabasha kuyihungabanya;

  Nitubaho tuyobowe na Kristo,

  Nta kintu kizaduhungabanya.

  (INYIKIRIZO)

  Jya wumvira Imana,

  Uhabwe imigisha.

  Jya utega amatwi wumvire,

  Uhabwe imigisha.

 3. 3. Nk’uko igiti cyo hafi y’amazi

  Cyera imbuto mu gihe cyacyo;

  Nitwumvira Data tudateshuka

  Tuzabaho iteka n’iteka.

  (INYIKIRIZO)

  Jya wumvira Imana,

  Uhabwe imigisha.

  Jya utega amatwi wumvire,

  Uhabwe imigisha.