INDIRIMBO YA 73
Duhe gushira amanga
-
1. Iyo duhamya Ubwami,
Tukakuvuganira,
Hari benshi baturwanya
Kandi bakadusebya.
Gusa ntitubatinya,
Tuzajya tukwiyambaza.
Tugusabye umwuka wawe;
Mana, turawugusabye.
(INYIKIRIZO)
Duhe gushira amanga;
Ntitugire ubwoba.
Tugusabye ubutwari
Tubabwirize bose.
Imperuka iri hafi.
Mu gihe dutegereje,
Duhe gushira amanga,
Mana yacu.
-
2. Nubwo twagira ubwoba,
Ntuzadutererana.
Tuzi ko uzadufasha,
Ibyo turabyizeye.
Mana ujye ureba
Abadutoteza bose,
Kandi uduhe imbaraga
Maze tukuvuganire.
(INYIKIRIZO)
Duhe gushira amanga;
Ntitugire ubwoba.
Tugusabye ubutwari
Tubabwirize bose.
Imperuka iri hafi.
Mu gihe dutegereje,
Duhe gushira amanga,
Mana yacu.
(Reba nanone 1 Tes 2:2; Heb 10:35.)