Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 61

Mwebwe Bahamya nimujye mbere!

Hitamo ibyafashwe amajwi
Mwebwe Bahamya nimujye mbere!
REBA

(Luka 16:16)

 1. 1. Abakozi b’Imana biyemeje

  Kwamamaza ubutumwa bwiza bwayo.

  Nubwo Satani abarwanya,

  Bazahatana bahangane na we.

  (INYIKIRIZO)

  Ngaho nimujye mbere mwa Bahamya mwe!

  Nimwifatanye mu murimo w’Imana,

  Muvuga muti “paradizo iraje,

  Tugiye kubona imigisha.”

 2. 2. Bagaragu b’Imana tube maso,

  Ntidushake kwemerwa n’isi n’abayo.

  Twirinde kwanduzwa n’iyi si,

  Dukomeze kuba indahemuka.

  (INYIKIRIZO)

  Ngaho nimujye mbere mwa Bahamya mwe!

  Nimwifatanye mu murimo w’Imana,

  Muvuga muti “paradizo iraje,

  Tugiye kubona imigisha.”

 3. 3. Ubwami bwa Yehova burarwanywa,

  Izina ry’Imana riraharabikwa.

  Twe twifatanye mu kuryeza,

  Tunaryamamaze mu bantu bose.

  (INYIKIRIZO)

  Ngaho nimujye mbere mwa Bahamya mwe!

  Nimwifatanye mu murimo w’Imana,

  Muvuga muti “paradizo iraje,

  Tugiye kubona imigisha.”