Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 48

Tugendane na Yehova buri munsi

Hitamo ibyafashwe amajwi
Tugendane na Yehova buri munsi
REBA

(Mika 6:8)

 1. 1. Tugendane na Yehova,

  Twicishije bugufi cyane.

  Atugirira ubuntu

  Twebwe twese abamwumvira.

  Yehova aba yifuza

  Ko twagendana na we.

  Bityo tumwiyegurire

  Kandi tugendane na we.

 2. 2. Satani araturwanya

  Muri iyi minsi ya nyuma.

  Duhura n’ibitotezo

  Byadutandukanya n’Imana.

  Twe tuzarindwa n’Imana.

  Twifuza kuyegera

  Ngo tujye tuyikorera,

  Kandi tuyikunde cyane.

 3. 3. Yehova aradufasha

  Binyuze ku mwuka we wera.

  Akoresha n’itorero,

  Yumva n’amasengesho yacu.

  Tujye tugendana na we,

  Tunakore ibyiza.

  Tuzaba indahemuka,

  Kandi twicishe bugufi.