INDIRIMBO YA 35
‘Tumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’
-
1. Tugire ubushishozi cyane,
Tumenye iby’ukuri,
Tunamenye ibintu by’ingenzi;
Tumenye ibya ngombwa.
(INYIKIRIZO)
Dushimishe Yah Yehova
Twang’ ibibi.
Rwose tuzabona imigisha
Nitumenya
Iby’ingenzi tukabikora.
-
2. Ese hari ikintu cy’ingenzi
Cyaruta kubwiriza,
Dushaka abifuza ukuri
Ngo bamenye Yehova?
(INYIKIRIZO)
Dushimishe Yah Yehova
Twang’ ibibi.
Rwose tuzabona imigisha
Nitumenya
Iby’ingenzi tukabikora.
-
3. Twite ku bintu by’ingenzi cyane,
Tuzanyurwa by’ukuri.
Tuzagira amahoro menshi,
Tugire ibyishimo.
(INYIKIRIZO)
Dushimishe Yah Yehova
Twang’ ibibi.
Rwose tuzabona imigisha
Nitumenya
Iby’ingenzi tukabikora.
(Reba nanone Zab 97:10; Yoh 21:15-17; Fili 4:7.)