INDIRIMBO YA 34
Tugendere mu nzira itunganye
-
1. Mwami wanjye ncira urubanza,
Urebe ko nkora ibigushimisha.
Ungenzure, unangerageze
Kandi untunganye umpe umugisha.
(INYIKIRIZO)
Jye ubwanjye niyemeje rwose
Gukomeza kuba umukiranutsi.
-
2. Sinicara mu banyabinyoma.
Nanga kugendana n’abanga ukuri.
Ntandukanya n’abo banyabyaha,
Bahora bashaka gukora ibibi.
(INYIKIRIZO)
Jye ubwanjye niyemeje rwose
Gukomeza kuba umukiranutsi.
-
3. Nkunda cyane inzu utuyemo.
Ni wowe wenyine nsenga buri munsi,
Ngushimira ibyo wankoreye,
Kandi nzamamaza imirimo yawe.
(INYIKIRIZO)
Jye ubwanjye niyemeje rwose
Gukomeza kuba umukiranutsi.
(Reba nanone Zab 25:2.)